Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 13 Werurwe 2023, u Rwanda rwifatanyije n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) kwizihiza umunsi wabihariwe wiswe ‘Commonwealth Day’ wizihizwa buri mwaka mu kwishimira ubutwererane bw’u Bwongereza n’amahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, ni we waserukiye u Rwanda mu birori byabereye i Westminster Abbey, byitabiriwe n’Umwami Charles III, abagize umuryango w’ibwami n’abahagarariye ibihugu byose bihuriye muri Commonwealth.
Minisitiri Dr. Biruta yagejeje ubutumwa ku bitabiriye uwo muhango, abasomera umurongo wa Bibiliya ndetse anabibutsa inshingano bafite mu kuvugurura indangagaciro za Commonwealth zirimo kwimakaza demokarasi, uburenganzira bwa muntu, kubahiriza itegeko no guharanira kubaka Isi aho abantu bose bafite uburenganzira bungana.
Yagize ati: “Mu gihe tuzamura ibendera rya Commonwealth uyu munsi, reka tuvugurure ukwiyemeza dushyira mu bikorwa indangagaciro z’uyu Muryango ari zo demokarasi, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, iyubahirizamategeko no guharanira kubaka Isi yuje ubutabera n’uburinganire kuri twe no ku bazadukomokaho.”
U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Commonwealth guhera mu mwaka wa 2009, nka kimwe mu bihugu bike byakiriwe muri uwo Muryango bitarakoronijwe n’Ubwami bw’u Bwongereza.
Mu mwaka wa 2022, u Rwanda rwanditse amateka yo kwakira neza Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri uwo Muryango (CHOGM 2022) aho rwahise runafata inshingano zo kuwuyobora mu gihe cy’imyaka ibiri.

Umunsi ngarukamwaka wahariwe Commonwealth wahoze uzwi nk’Umunsi wahariwe Ubukoloni bw’u Bwongereza (Empire Day) wizihizwa guhera mu 1977, buri ku wa Mbere w’icyumweru kibanziriza Ukwezi kwa Werurwe.
Uwo munsi ni ingenzi ku Bwami bw’u Bwongereza ndetse no ku bihugu bihuriye muri uyu Muryango uhuriweho n’ibihugu 56 byiganjemo ibyakolonijwe n’Ubwami bw’u Bwongereza, kuko uba amahirwe yo kwibukiranya intego bihuriyeho.
Ibihugu bihuriye muri Commonwealth biherereye ku Mugabane w’Afurika, u Burayi, Aziya na Pasifika, bikaba birimo ibyateye imbere cyane ndetse n’ibikennye kurusha ibindi byose byisunganye kugira ngo bifatanye mu rugendo rw’iterambere.
Ukwizihiza uyu munsi bifatwa nk’ikimenyetso cy’uburyo ibihugu buhuriye muri Commonwealth byabonye ubwigenge kandi bikaba binganya ububasha mu guharanira iterambere no kurinda ubusugire bwabyo.
Nubwo uyu munsi uzwi cyane mu mateka y’Isi ntabwo utanga ikiruhuko ku baturage b’ibihugu bigize uyu Muryango ndetse binavugwa ko abenshi batanazi ko uhaba.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi birangwa ahanini n’amasengesho abera i Westminster Abbey buri mwaka, ukaba witabirwa n’abagize umuryango w’ibwami, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, abahagarariye ibihugu byabo n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bihugu biwugize.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Kubaka ahazaza duhuriyeho harambye kandi hatekanye”. Ibihugu byibanze ku kwiyemeza gushyigikira amahoro, uburumbuke n’iterambere rirambye, by’umwihariko binyuze mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ijambo nyamukuru muri uwo muhango ryatanzwe n’Umwami Charles III ari na we Muyobozi w’Ikirenga wa Commonwealth.
Uyu munsi kandi, Minisitiri Dr. Biruta yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe Ububanyi n’Amahanga James Clevery, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu ukomeje gushinga imizi.

