Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko hari ibiri gukorwa mu kuba u Rwanda rwavana mu nzira ikibazo cya Paul Rusesabagina, Amerika n’u Bubiligi byifuza ko yarekurwa.
Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro n’umunyamakuru Steve Clemons ukorera ikinyamakuru Semafor, ubwo hatangizwaga Inama Mpuzamahanga yiga ku mutekano (Global Security Forum) iri kubera i Doha muri Quatar.
Rusesabagina wahamwe ibyaha by’iterabwoba yakatiwe imyaka 25 nyuma y’iburanisha ryamaze umwaka urenga aho yari akurikiranywe hamwe na bagenzi be 20 bari bakurikiranyweho ibyaha bijya gusa.
Urubanza rwe na bagenzi be rwabereye mu ruhame ndetse rukurikirwa n’Isi yose hifashishijwe ikoranabuhanga.
Nubwo yari yivanye mu rubanza rugitangira avuga ko atizeye kubona ubutabera buboneye, ubushinjacyaha bwagaragazaga ibimenyetso simusiga by’uruhare yagize mu gutegura no gutera inkunga ibitero byagabwe ku Rwanda mu bihe bitandukanye.
Gusa ku rundi ruhande hari ibihugu cyane cyane ibyo mu Burengerazuba bw’Isi, byakomeje gutitiriza bisaba ko Paul Rusesabagina arekurwa kuko ari Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba n’umuturage wemewe wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje guhagarara mu murongo w’uko Rusesabagina akwiye ubutabera kimwe n’abaturage bahuye n’ingaruka z’ibitero by’iterabwoba byateguwe n’umutwe wa FLN-MRCD UBUMWE yari abereye Umuyobozi.
Umukuru w’Igihugu agaruka ku busabe bw’ibyo bihugu, yavuze ko Rusesabagina wakatiwe n’inkiko afungurwe, yavuze ko hari ibiri gukorwa.
Yagize ati: “Navuga ko hari akazi kari gukorwa kuri byo, ntabwo turi abantu bashaka kuguma ahantu hamwe, nta gukora urundi rugendo rujya imbere, ku mpamvu iyo ari yo yose.”
Perezida Kagame yongeyeho ko bizwi mu mateka ko mu Rwanda habaye intambwe, hagerwa ku ntera nziza kubera ko “habayeho kubabarira ibitari bikwiye imbabazi, abantu bagize uruhare muri Jenoside, benshi barafungurwa.”
Ati: “Hari ibirimo gukorwa ngo dukemure iki kibazo cya Rusesabagina. Ntabwo turi ba bantu bashaka gukomeza ibintu ngo ntihabe hari igikorwa.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ntitwibohera kuri ibyo byahise, hari ibiganiro no kureba inzira zose zishoboka zakemura icyo kibazo, hatabayeho kurenga ku mahame remezo ajyanye n’icyo kibazo, ntekereza ko hazakomeza kugira ibindi bikorwa.”
Umunyamakuru Clemons yasabye Perezida Paul Kagame ko igihe hazagira ikindi gikorwa yazamubwira.