Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) yafatiye mu Karere ka Muhanga, umugabo w’imyaka 33 ukekwaho kwinjiza mu gihugu magendu y’imyenda ya caguwa.
Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe, ni bwo yafatiwe mu Mudugudu wa Rwambariro, Akagari ka Rusovu mu Murenge wa Nyarusange, atwaye mu ikamyo amabalo 12 y’imyenda ya caguwa yari ikuwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko yafashwe ahagana ku isaha ya saa Mbiri z’ijoro, ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi bwa magendu.
Yagize ati: ”Ahagana saa mbiri z’ijoro ubwo abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bahagaritse ikamyo ifite nomero RAE 724 Y, barayisatse basanga ipakiye amabalo 12 y’imyenda ya caguwa ihita ijyanwa ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Ishami rya Muhanga n’ikamyo na yo irafatwa.”
Amaze gufatwa yavuze ko ari ikiraka yari yahawe n’umucuruzi wo mu Karere ka Rusizi ngo ayishyikirize umukiriya we wo mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kumwishyura amafaranga y’u Rwanda 200,000 mu bihumbi 300 bari bumvikanye, andi akaba yari buyahabwe ayigejeje kuri uwo mukiriya i Kigali.
CIP Habiyaremye yasabye abacuruzi kurangura no gucuruza ibicuruzwa byemewe bakirinda gushora imari muri magendu kuko ibateza igihombo no kuba bafungwa.
Itegeko ry’Umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).