Abantu ntibakwiye kugira impungenge ko imvura y’Itumba itazagwa neza nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, asobanura kandi ko imvura itagwira hose mu gihugu icyarimwe.
Yagaragaje ko ahantu hatandukanye, haguye imvura kandi ko haherewe ku bipimo hari icyizere ko izagwa nubwo hanyuzemo igihe cy’imicyo.
Yagize ati: “Hagati y’italiki ya 1-3 Werurwe 2023 imvura yarimo igwa. Itangira ry’imvura y’igihembwe hakaba hakurikiraho umucyo ariko bitabujije ko rya tangira ry’imvura riba ryabaye. Nk’ubu andi makuru twari dufite ni uko kuva taliki ya 9 imvura irongera igaruke mu bice bya Kigali”.
Yongeyeho ati: “Ariko urebye nko mu gice cy’Iburengerazuba mu gihe cy’iminsi ine, itanu intangiriro y’imvura yabayeho. Icyo twavugaga ni igice kimwe cya Kigali, n’Intara y’Iburasirazuba n’igice y’Amayaga [….] icyegeranyo cyari cyatanzwe, iburasirazuba hari hagati y’amataliki nka 7 n’icumi, na 14 nta mpungenge abantu bagombye kugira ku makuru, kuko itangira ry’imvura riba ritandukanye mu gihugu, ntiribera rimwe ni yo mpamvu tugenda twerekana amataliki ajyanye n’icyo gihe”.
Gahigi kandi yasobanuye ko nubwo ibipimo bifatwa bitanga amakuru asesengurwa, mu gihe bigaragaje ko hariho imvura bidasobanuye ko ihita igwa.
Ati: “Imvura irahari ntibagire ikibazo, ni uko hari igihe ubivuga bakagira ngo ako kanya irahita igwa”.
Umuhinzi wo mu Karere ka Rwamagana Munyana yatangarije Imvaho Nshya ko bakibona imvura ari ntayo kandi ko igihembwe cy’ihinga gishize imyaka yumiye mu murima kubera kubura imvura. Yongeyeho ko na n’ubu nta cyizere bafite kuko hari izuba ryinshi.
Undi muhinzi wo mu gice cy’Amayaga, Nyirakamana yavuze ko rwose izuba rikabije, batizeye ko iki gihembwe cy’ihinga kizaba cyiza.
Naho Mukakabera we yavuze ko nubwo imvura y’itumba yari yatangiye kugwa ikongera ikabura, muri iyi minsi hari icyokere cyinshi kikaba giterwa n’uko imvura irimo gututumba kuko umuntu abona n’ibicu, akaba afite icyizere ko imvura izagwa.
Ibipimo byashyizwe ahagaragara n’Ikigo Met Office cyo mu Bwongereza, biragaragaza ko iki gihe cy’Itumba cyatangiye nabi mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, kuko imvura yatangiye kugwa nyuma igenda igabanyuka, ariko ko izagenda yiyongera.
Amakuru atangazwa na Meteo Rwanda yo muri iki gice cya mbere cy’ukwezi kwa Werurwe (1-10 Werurwe) agaragaza ko hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa, ahenshi mu gihugu naho ahandi ikaba ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa.
