01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Ngororero: Bafatiwe mu cyuho bacukura bitemewe amabuye ya Lithium

12 March 2023 - 08:24
Ngororero: Bafatiwe mu cyuho bacukura bitemewe amabuye ya Lithium
Share on FacebookShare on Twitter

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Ngororero, yafatiye mu cyuho abantu babiri bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Gapfura, Akagari ka Rusororo mu Murenge wa Muhororo barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium mu mugezi.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bafashwe  biturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bwa Sosiyete ikora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako gace.

Yagize ati: “Bafashwe ubwo bari barimo gucukura amabuye y’agaciro ku mugezi wa Nyarigamba, nyuma y’uko abaturage bababonye bahamagara ubuyobozi bwa sosiyete ya NMC isanzwe ihakorera na yo yiyambaza Polisi. Ubwo abapolisi bahageraga babasanganye ibilo 5 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium bari bamaze gucukura bifashishije ibikoresho gakondo.”

CIP Rukundo yibukije ko gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro bikorwa n’ubifitiye uruhushya rwatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha, akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abakomeza kugaragara muri ibi bikorwa byangiza ibudukikije bafatwe.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Ngororero kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.