Abagore 30 bahawe telefoni kugira ngo bashobore kwiteza imbere binyuze mu ikoranabuhanga. Ni telefoni zatanzwe ku bufatanye n’umushinga wa DP World/Rwanda uhagarariwe na Mr Sumeet mu Rwanda.
Ni mu gihe insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Hanga udushya mu guteza imbere uburinganire’.
Ni igikorwa cyakozwe tariki 08 Werurwe 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu murenge wa Masaka ndetse n’Inama y’Igihugu y’Abagore kuva mu mudugudu, mu kagari kugeza ku rwego rw’umurenge zitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Umwe mu bagore bahawe telefoni avuga ko izamufasha gushaka isoko ry’ibyo acuruza ndetse agakurikirana gahunda za Leta akoresheje ikoranabuhanga.
Ati “Nkora imirimo y’ubushabitsi ariko nshobora kugaragaza ibyo nkora nyuze ku mahuriro ya WhatsApp mpuriraho n’abandi nkaba nahabona umukiriya. Ikindi nzajya nkurikira gahunda za Leta bitansabye kujya kureba televiziyo cyangwa kumva radiyo cyane ko umwanya wanjye uba ari muke”.
Akomeza asaba bagenzi be gutinyuka gukoresha ikoranabuhanga aho kugira ngo rikoreshwe na basaza babo gusa.
Beretswe ko ikoranabuhanga rikoreshejwe neza, ryateza imbere umugore ndetse n’undi uwo ari we wese.
Nduwayezu Alfred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka, yabwiye Imvaho Nshya ko hakozwe imurikabikorwa ry’ibyagezweho n’abagore bo muri Masaka.
Mu bindi byakozwe kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore mu murenge wa Masaka, imiryango 9 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yarasezeranye.

Ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, abagore bakora imirimo y’ubucuruzi bararemewe, hanahembwa umugoroba w’Umuryango wabaye Indashyikirwa.
Abana bari mu mirire mibi mu murenge wa Masaka, baragaburiwe hanasobanurwa uko umubyeyi akwiye gutegura indyo yuze hagamije guca burundu ikibazo cy’indwara z’imirire mibi.

Imvaho Nshya yamenye amakuru yuko abageni basezeranye ku munsi mpuzamahanga w’umugore, bose bahawe impano ya telephone bakaba bimeyemeye gushishikariza indi miryango ibana itarasezeranye, kubikora vuba kuko ngo urugo aribwo rurushaho gutera imbere kubera kwizerana kw’ababana.
Abagore ba Masaka bashimirwa ibyiza byinshi bamaze kugeraho ariko bagasabwa gukomeza gukora cyane biteza imbere.
Bibukijwe kandi ko ubuyobozi kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’ Igihugu bubifuriza ibyiza.
