Dr Gasinzigwa Marie Christine, umwe mu batangije FAWE Rwanda, yasabye abanyeshuri biga muri Gahini FAWE Girls School riherereye mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba, kugira intego.
Kwiha agaciro ni imwe mu mpanuro zahawe abanyeshuri ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore mu ishuri rya FAWE.
Abanyeshuri bibukijwe kugira umuntu biyumvamo wajya abagira inama kandi akaba ari umuntu bafatiraho urugero.
Dr Gasinzigwa yagize ati “Ndabasaba kutaba ba nyiramugwa ahashashe, ahubwo mubeho mufite intego no gukora cyane. Niwisuzugura n’abandi bazagusuzugura, nimwihesehe agaciro”.
FAWE Rwanda yageneye Ishuri rya Gahini FAWE Girl’s School ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Abanyeshuri 10 bahize abandi umwaka ushize, nabo bazahabwa telefoni mu rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga.
Uwera Alice, umwe mu banyeshuri bashimiwe wiga imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (MCB), avuga ko kugira ngo ashobore gutsinda neza, yabigezeho kubera kugira intego.
Yagize ati “Iyo wihaye intego byose birashoboka”.
Dr Batamuriza Jeniffer, umwe mu bagize umuryango wa FAWE Rwanda, akaba yarize muri FAWE Girls School Gisozi mu ishami ry’Imibare n’Ubutabire (Maths & Physics), avuga ko abagore bishimira byinshi bagezeho.
Ahamya ko ikoranabuhanga ari ingenzi ku mugore. Asaba abakobwa biga muri FAWE Girls School Gahini gukora cyane.
Ati “Kugira ngo utsinde bigusaba gukora cyane ikindi kugira ngo duhindure Isi, biradusaba kwiga siyansi”.
Avuga ko hari amahirwe menshi yo kubona akazi ariko bisaba guhanga udushya.
Mutoro Antonia, Umuhuzabikorwa wa FAWE Rwanda, ashimangira ko bibatera ishema iyo babona abana ba FAWE batsinda.
Ati “Muri abakobwa bafite icyerekezo tukaba tubishimira ababyeyi banyu ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo”.
Yababwiye ko ibintu byose bitangirira aho bavuka, ko iyo bitahereye aho bavuka biba byararangiye.
Yakomoje ku buzima bw’imyororokere. Abibutsa ko imyaka yemewe y’ubukure yo kororoka, ari 21.
Yagize ati “Ni ukuvuga ngo iyo wemeye kubyara cyangwa gushukwa ukaba wabyara, uba wishe itegeko, uba ukoze icyaha, uba ushoboye ubuzima bwawe mu bibazo byo mu mutwe no mu mibanire n’abantu.
Iyo umubiri ugushutse ugateshuka ukabikora uba ukoze icyaha, ukarwara za ndwara n’ibindi”.
Mutoro asobanura ko aho kugira ngo wishore, wakoresha agakingirizo ariko ko uburyo bwizewe 100% ari ukwifata.
Abari mu ikoranabuhanga, yabasabye kudasiga inyuma ababyeyi babo, n’umubyeyi wawe abe azi icyo telefoni imara ndetse no kumenya amakuru.

Ati “Mwebwe muri muri gahunda y’ikoranabuhanga, mukwiye kudasiga inyuma abakecuru n’abasaza”.
FAWE Rwanda yifuriza abana b’abakobwa kwiga bagatera imbere kandi bakagira udushya tworohereza ababyeyi babo.
Niyoyita Placide, Umuyobozi w’ishuri ushinzwe amasomo mu ishuri rya Gahini FAWE Girl’s School, asobanura ko Indirikirakunsa (Izina ry’intore) za FAWE zihiga abandi mu karere ka Kayonza.
Ishuri rya Gahini FAWE Girl’s School riza ku isonga mu gutsindisha mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba.
Ishuri rya FAWE Gahini ritegura umukobwa w’umunyarwakazi uzubaka u Rwanda mu minsi iri imbere.
FAWE Girls School Gahini yagwamo n’abanyeshuri 720 biga mu byiciro bibiri O’L na A’L.
Ni ishuri ryigisha siyansi nk’imwe mu ntego za FAWE Rwanda.
Muri FAWE Girls School Gahini habarurwa ibyumba by’amashuri 18 abana bigiramo n’ibindi byumba 3 bifasha abana kwiga mudasobwa.
Abanyeshuri 109 bakoze ikizamini cya Leta mu 2022, abakobwa 10 barujuje.
Umwihariko w’iri shuri nuko abanyeshuri 109 bose bakoze icya Leta, babonye itike ibajyana muri kaminuza.
Ubuyobozi bw’ishuri buhamya ko ari ku nshuro ya mbere, abanyeshuri bose bakoze ikizamini cya Leta, bakajya muri kaminuza.

