Urukiko rwo muri Esipanye rwatagetse umugabo w’umushabitsi kwishyura Amapawundi 182,000 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 236.2 y’imirimo yo mu rugo itishyurwa yakoze mu muryango mu myaka 25 bamaranye babana nk’umugore n’umugabo.
Urukiko rwageneye umushahara Madamu Ivana Moral rugendeye ku mushahara fatizo wa buri mwaka uteganywa n’itegeko rya Esipanye, nyuma yo kwemeza gatanya n’uwari umugabo we bari batacyumvikana.
Umucamanza Laura Ruiz Alaminos ukorera mu Rukiko rwa Velez-Malaga ruherereye mu majyepfo ya Esipanye ni we wabaze umushahara uwo mugore agomba guhabwa nk’insimburamubyizi ku kazi ko kwita ku muryango kose atahembewe abana n’umugabo we.
Ikinyamakuru ‘i’ cyo muri Esipanye cyatangaje mo Ivana n’umugabo batandukanye bafitanye abakobwa babiri, imyanzuro y’urukiko ikaba ishimangira ko uwo mubyeyi yamaze igihe cyose akora akazi ko mu rugo mu gihe umugabo we yirunduriye mu mushabitsi bumwinjiriza amafaranga..
Umugabo wa Ivana yanategetswe kumwishyurira buri kwezi umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru ungana n’amapawundi 444 ndetse n’amapawundi 356 y’umwana wabo w’imyaka 14 ndetse na 533 ku w’imyaka 20.
Ivana washyingiranywe n’umugabo we mu mwaka wa 1995 bagasaba gatanya mu 2020, yavuze ko yishimiye imyanzuro y’urukiko rwarebye ku mvune yagize mu gihe cyose yamaranye n’umugabo we.
Yagize ati: “Mu by’ukuri cyari ikirego kijyanye n’ihohoterwa kuba natandukana n’umugabo wanjye ngahezwa ku mitungo yose kuko yaba njye n’abakobwa banjye twasigariye aho kandi narashyize igihe cyanjye cyose, imbaraga n’urukundo mu mu kwita ku muryango.”
Yakomeje agira ati: “Nubwo nabaga mu rugo nashyigikiraga umugabo wanjye mu mirimo yose yakoraga mu muryango nkamubera umugore nyina w’abana be. Sinari nemerewe kwinjira mu bushabitsi bwe, buri kintu cyose cyanditse ku mazina ye.”
Nyuma yo gushyingiranwa, Ivana avuga ko akazi ke kari ako kwita ku mirimo yo mu rugo adahemberwa, bivuze ko ari we warebwaga n’iby’umuryango byose harimo guteka, gukora amasuku n’ibindi byose bibera mu rugo.
Igitangaje ni uko urushako rwabo rwagengwaga n’uko bagisezerana umugabo yamusinyishije ko ibyo buri wese azagenda ageraho bizaba ari ibye ku giti cye ku buryo byari kurangira umugore nta kintu na kimwe acyuye mu myaka yose yamaze ari umufasha wo mu rugo.
Uyu mugore ngo yahisemo kugaragaza uko yishimiye umwanzuro w’urukiko, agira ngo anatinyure abagore benshi basigingizwa n’abagabo benshi kubera kutamenya ibyo amategeko abateganyiriza.
