01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Gatsibo: Bashaka ubukire mu gishanga bagatahana urupfu mu mara

11 March 2023 - 10:46
Gatsibo: Bashaka ubukire mu gishanga bagatahana urupfu mu mara

Nsengiyumva Celestin na Mukakariza bavuye guhinga umugende wabo mu gishanga

Share on FacebookShare on Twitter

Guharanira kwigira no kugera ku iterambere ni kimwe mu bigize ubuzima bwa muntu, ariko byose byaba imfabusa mu gihe bigezweho uwabigokeye arembye cyangwa agapfa atabonye umwanya wo kuryoherwa n’imvune z’amaboko ye.

Mu gihe Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko inzoka ya Schistosomiasis (Bilharzia) ishobora kuzahaza umuntu ikaba yakwangiza umwijima kugeza arwaye urushwima cyangwa kanseri byamuviramo no kubura ubuzima, bamwe mu batuye cyangwa bakorera ahiganje iyo nzoka bahugira mu guharanira iterambere ariko bishyira mu byago byo kuba barigeraho rikababihira.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bakorera mu Gishanga cya Walufu giherereye Mudugudu wa Manishya, Akagari ka Manishya, Umurenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko nubwo ubuyobozi bubashishikariza kujya mu bishanga bambaye inkweto zibarinda kwandura kuri bo bumva bidashoboka kuba bazihingana kuko bazambara bakubutse imirimo.

Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko mu isuzuma cyakoze cyasanze hejuru y’abasaga 40% baturiye igishanga cya Walufu bapimwe bagasanganwa inzoka ya Bilhazia ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bakaba bayikwirakwiza no mu baturanyi babo igihe bituma ku gasozi.

Sijyemutoni Constance, umwe muri abo baturage bahinga mu gishanga cya Walufu, yavuze ko umwe mu bana be yarwaye iyo nzoka ariko ku bw’amahirwe abaganga boherejwe na Minisiteri y’Ubuzima bakamusuzuma bakayitahura itaramurenga.

Akeka ko uwo mwana yayanduriye mu gishanga kuko yamwirirwanaga agifite imyaka 2.5, aho yirirwaga akina n’amazi mabi yo mu migende. Avuga  ko nubwo yayirwaje ariko abona kurinda abana no kwambara bote ku bantu bakuru bitashoboka kuko na zo zirengerwa n’amazi, akaba ari yo mpamvu bahitamo gushoka ibishanga bambaye ibirenge.

Ati: “Ubu dukandagiye hejuru y’imigende bwo kwambara bote byakunda, ariko iyo dutangiye kuzamura ibisayo ukandagiramo ukarigita na ya bote ikarengerwa amazi akayijyamo. Aho kugira ngo turigite duhingira aho, urabona ko ari isayo nta kundi twabigenza kandi ni ho dukura icyo kurya.”

Nsengiyumva Celestin we avuga ko impamvu atambara bote zimurinda ari uko yabuze ubushobozi bwo kuzigurira kuko aramutse azifite yabasha kuzambara mbere yo kujya mu gishanga.

Mukakarisa Marie Xavera w’imyaka 65 wavukiye hafi y’icyo gishanga, yemera ko buri kwezi ajya kwa muganga agiye kwivuza inzoka zo mu nda ariko ngo ntiyashobora guhinga yambaye bote.

Ati: “Njyewe inzoka n’ubu ndazirwaye mfashwa no kujya kwa muganga. Iyo nazirwaye zirandya zikampekenya ndetse zikazamuka hafi yo kugera mu muhogo nkaba nanaziruka. Njyewe iyo nagiye mu gishanga sinakwambara inkweto. Ubwo se nakwambara inkweto nkahinga? Ntabwo nabishobora. Ariko iyo ngeze mu rugo inkweto nzishyiramo…”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo Rugaravu Jean Claude, yavuze ko bidakwiye kuba abaturage bahugira mu guharanira kugera ku bukire ariko bakibagirwa ubuzima kandi bwa bukire ntacyo bwabamarira baramutse batarinze amagara yabo.

Ku birebana n’abaturage bavuga ko badashobora kwigurira bote zo kwambara, Rugaravu yavuze ko Leta idashobora kuzibagurira kuko yabahaye igishanga cyo guhingamo bakuramo amafaranga bakuraho make bakigurira izo nkweto zibafasha kurinda ubuzima bwabo mu gihe bakora ibikorwa by’ubuhinzi.

Nshimiyimana Ladislas ushinzwe Ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, yashimangiye ko abaturiye igishanga cya Walufu bafite ibyago byinshi byo kwandura inzoka ya Bilhazia kuko hejuru ya 40% bapimwe bayisanzwemo.

Yashimangiye ko icyo abo baturage bakora kugira ngo birinde ari uko bambara bote ndende n’uturindantoki igihe bari mu bikorwa by’ubuhinzi, kandi ko atari bose zose zakora mu gishanga ahubwo haba hakenewe indende zabugenewe hamwe n’uturindantoki (gloves).  

Yakomeje agira ati: “Ahubwo ntibigarukire ku kwambara bote byonyine ahubwo hakazamo no kwambara uturindantoki twagenewe ubuhinzi kuko ntabwo Bilhazia ica mu birenge gusa, ahari uruhu hose ishobora kwinjiriramo. Iyo ari mu bishanga rero tuzi ko harimo iyo nzoka, ni byiza ko yakwambara izo bote akambara n’uturindantoki.”

Yavuze ko nubwo abaturage bavuga ko ari ibintu bikomeye ariko bishoboka mu gihe bumva uburemere bw’indwara baba birinda kwandura izo nzoka zo mu nda zibarirwa mu ndwara zititaweho uko bikwiye (NTDs) u Rwanda rwiyemeje kurandura bitarenze mu 2030.

Ati: “Abaturage bakwiye kwigishwa kuko ni ibintu birengera ubuzima kandi biba bisaba kugira ngo abantu bafatanye, bashyiremo imbaraga. Birashoboka ko bote bazikoresha ariko cyane usanga babibuzwa n’imyumvire. Iyo ari ibintu bishyashya, hari igihe bidahita byumvikana cyangwa se ngo byakirwe vuba ariko umuntu agenda ahindura imyumvire gahoro gahoro.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zo guhashya izo nzoka harimo gutanga ibini bya ‘Praziquantel’, gutunganya ibishanga mu buryo bugabanya ibyago byo kwanduza ababihingamo, ubukangurambaga bugamije guhugura abantu ku bibi by’iyo ndwara n’uko bayirinda bakirinda no kwituma mu bishanga n’ibindi.  

Sijyemutoni Constance ari kumwe n’umugabo we mu gishanga
Nubwo hari abaturage batarumva akamaro ko kwambara bote, hari abandi bumvise vuba bishimira ko izo nkweto zibarinda
Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.