Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bwakozwe mu mwaka wa 2020 ku mibereho, bwagaragaje ko mu Rwanda abagore bari munsi y’ imyaka 15 na 48 abafite telefoni igendanwa ari 48% mu gihe abahungu n’abagabo ari 62%, abagore bashingiye kuri iyi mibare bavuze ko iki kinyuranyo kidakwiye, basaba Leta n’ abafatanyabikorwa kongera ingufu mu kubahugura no kubatinyura mu gukoresha ikoranabuhanga.
Babigarutseho uyu munsi ku wa 8 Werurwe 2023, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’ Umugore ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n’ ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”. Ku rwego rw’ Igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare.
Nyirajyambere Bellancile ukuriye Inama y’Igihugu y’ Abagore ku rwego rw’ Igihugu, yagize ati: “Ntabwo Abanyarwandakazi baragera aho twifuza mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga, turasaba Guverinoma n’ abafatanyabikorwa kongera imbaraga mu gutinyura no guhugura abagore n’abakobwa b’Abanyarwandakazi, babashe kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga, babitinyuke kuko byagaragaye ko kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga bikemura ikibazo cyo kugera ku makuru, bifasha mu kwihangira imirimo kurusha utabihugukiwe”.
Nyirajyambere yakomeje avuga ko hagikenewe kongera ubukangurambaga butinyura abagore kwitabira ibikorwa n’ amasomo byo mu ikoranabuhanga cyane cyane ubumenyingiro bwifashisha mudasobwa na murandasi.
Bamwe mu bagore na bo bashimangira ko aho ikoranabuhanga rigeze iterambere ryihuta, ariko bagifite imbogamizi zishingiye ku bushobozi n’ ubumenyi bwo kurikoresha.
Mukamana Immaculée yavuze ko adatunze telefoni, asanga kutayigura ari inzitizi mu buzima bwe bwa buri munsi. Ati:” Nk’ ubu sindabona ubushobozi bwo kuyigura, iyo hari ibyihutirwa nkeneye guhamagara ndayitira, rwose ubu mba numva ndi kure y’ abandi no mu iterambere”.
Sanyu Jeannette ukuriye Koperative “Unity Group” yo mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare ikora amasabune, yagarutse kuri zimwe mu mbogamizi bafite zo gukoresha ikoranabuhanga, yagize ati:” Imbogamizi zihari, ubu ahantu henshi ni ugukoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi, ubwo rero niba ari mudasobwa bisaba ko abantu benshi baba bayizi, ubu dukoresha telefoni ariko twifuza ko twajya ku rwego rwa mudasobwa kuko twumva ari bwo twabikora neza”.
Macurire Jeannette, Umuyobozi wa Koperative Icyerekezo Cyiza Matimba ikora imitobe, yavuze ko riborohereza gukora icungamutungo ndetse no guhererekanya amakuru ajyanye n’ibikorwa bakora, bisaba amahugurwa ahoraho; bagikeneye gukomeza kongererwa ubumenyi kuko hari ibindi bagikeneye kumenya, n’ ubwo bagerageza gufashanya ufite icyo arusha abandi akakibasangiza.
Yagize ati: “Ari ibijyanye n’icungamutungo, ibijyanye no gutanga raporo byose biri mu ikoranabuhanga”.
Ingabire Paula Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yashimangiye ko umubare w’ abagore bakoresha ikoranabuhanga ukiri muto atari uwo kwishimira ariko hari ingamba z’uko uyu mwaka warangira wiyongereye.
Yagize ati: “Imibare igaragaza ko tugifite umubare mutoya w’ abategarugori bafite telefoni zigendanwa, iyi mibare ntabwo ari iyo kwishimira, ariko aho duhuriye uyu munsi kurebera hamwe ibyagezweho biranadufasha kugira ngo twihwiture kugira ngo turebe ko uyu mwaka wajya kurangira yahindutse, ikoranabuhanga umutegarugori agomba kuryiyumvamo, kuritinyuka ntabwo ari iby’ abagabo gusa”.
Yakomeje avuga ko kuba uriya mubare wa 48% mu ikoranabuhanga wibandwaho ari uko utunze telefoni aba afite igikoresho cy’ ibanze mu ikoranabuhanga gishobora no kumugeza ku yandi mahirwe arimo ajyanye n’ ubucuruzi n’ izindi serivisi.
Minisitiri Ingabire Paula yasobanuye ibikorwa mu kongera umubare w’ abatunze telefoni agira ati:” Hari byinshi birimo gukorwa ku buryo bakoroherezwa kuzibona bakaba bakwishyura mu byiciro.
Uyu munsi imbogamizi ya mbere ituma telefoni zigendanwa zigezweho zitaragera ku Banyarwanda bose atari no ku bagore bonyine ni igiciro cyazo, ikintu turimo gukorana n’ibigo by’ itumanaho aho bagiye bagaragaza gahunda zitandukanye nka Macye Macye, aho umuntu ashobora kubona telefoni yifuza akagenda yishyura mu byiciro atishyuriye ikiguzi cyayo icyarimwe, icya kabiri ni ukureba amakoperative aho bagiye bibumbiye, aho bazigama kugira ngo turebe niba habaho uburyo bwo kuborohereza kubona za Telefoni”.
Kwizihiza uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umugore byaranzwe no kuremera imiryango itishoboye, ku bufatanye n’ inzego za Leta n’ abafatanyabikorwa hatanzwe inka 40, telefoni 39 zigendanwa na gazi 20.
Yakomeje avuga ko telefoni zatanzwe uyu munsi n’izatanzwe mu myaka ibiri ishize muri gahunda ya ConnectRwanda igamije kugeza ku Banyarwanda telefoni zigezweho zari nk’ impano ariko abantu bose batahabwa impano. Ati: “Igishyirwaho ni uburyo bwakoroha bunahendutse kugira ngo buri Munyarwanda cyane cyane abagore imibare yabo izamuke mu batunze telefoni”.
Bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative bamuritse ibikorwa bitandukanye bakora bibafasha kwiteza imbere.
Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 51 ku isi, mu Rwanda ukaba wizihijwe ku ya 48.


