Mu masaha abarirwa ku ntoki, i Kigali haratangira inama ya ASFM ihuza Inzobere mu bimenyetso by’ubuhanga bikoreshwa mu butabera. Ni inama ya 10 y’Umuryango Nyafurika w’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, itangira kuva uyu munsi kuwa Kabiri tariki 07-10 Werurwe, 2023.
Ni inama yiswe ASFM23 y’inzobere mu gutanga serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, ihurije hamwe abasaga 400 bavuye mu bihugu birenga 40 byo hirya no hino ku Isi.
Dr Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) atangaza ko hari ibyaha birenga imipaka, igihugu kimwe kitakumira akaba ari yo mpamvu ibihugu bijya hamwe.
Yagize ati: “Ahantu hari intambara niho abanyabyaha bahungira, ni yo mpamvu u Rwanda na Afurika bigomba guhurira hamwe, bigashyiraho uburyo bumwe bwo gukora, uwageze kuri ibi akabisangiza abandi. Nyuma ibihugu bizajya bihura birebe ko ibyo byiyemeje byakozwe n’intambwe yatewe.”
Avuga ko atari Afurika gusa izajya ihura kuko Isi yabaye nk’Umudugudu, ngo igomba guhura kugira ngo ibyo byaha birwanyirizwe hamwe.
Aha ni ho ahera ahamya ko iyi ngingo ari imwe muziganirwaho muri iyi nama ya ASFM iba ku nshuro ya 10.
Iyi nama iritabirwa n’inzobere n’abahanga muri uru rwego baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Aziya, u Burayi, Oceania na Afurika. Iraba irimo kandi abaje kumurika ibyo bakora, baturutse mu bihugu bigize iyi migabane.