Abahinzi ba Kicukiro basabwe guhatana ngo batazabura umusaruro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali burasaba abahinzi guhinga kare bikagera taliki ya 10 Werurwe 2023 imbuto zageze mu butaka.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Umutesi Solange, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023 ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga B mu Murenge wa Gahanga.
Ni igikorwa kitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Sitasiyo ya Rubirizi n’abahinzi muri rusange.
Muri iki gihembwe hahingwa cyane cyane imbuto y’ibishyimbo ariko hakaba hanaterwa imbuto y’ibigori.
Umutesi yagize ati: “Turabasaba guhatana kugira ngo tutabura umusaruro. Nubwo turi muri Kigali ariko turahinga kandi dukwiye kweza igihe tutagize ibihe bibi. Icyo dusabwa ni ugukoresha ifumbire”.
Ubuyobozi bwa Kicukiro bwibutsa abahinzi kudahinga ibihingwa birebire ku muhanda nkuko biri mu mabwiriza y’Umujyi wa Kigali.
Sendege Norbert, Umuyobozi wa Sitasiyo Rubirizi, agaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga gishize abahinzi bagize ibihe bibi kubera izuba.
Ati: “Turasabwa gushyiramo imbaraga zose kugira ngo tubone umusaruro uzadutunga mu kwezi kwa Kamena na Nyakanga”.
Asaba abahinzi guhinga kare cyane ko ngo imvura y’itumba itarabura. Yizeza ko RAB izatanga inkunga ishoboka kugira ngo abaturage bazagire umusaruro mwiza.
Akarere ka Kicukiro gakangurira abaturage bako guhinga imboga ngufi mu ngo by’umwihariko mu ipine, mu ibase ibyo bikazatuma habaho umusaruro mwinshi ku isoko.
