Abanyeshuri ba Fr. Ramon Kabuga TSS basabwe gushyira mu ngiro ibyo bize

Uwiringira Marie Josée, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, yasabye abanyeshuri 60 bahawe impamyabushobozi kutazava mu byo bize ahubwo ko babishyira mu ngiro.
Abanyeshuri barangije, bahawe impamyabushobozi mu masomo y’ububaji n’ajyanye no gufata amashusho no kuyatunganya ndetse n’ibindi bishamikiyeho by’ikoranabuhanga (Digital Skills).
Yabigarutseho ku wa Gatatu taliki 22 Gashyantare 2023, ubwo hatangwaga impamyabushobozi mu ishuri rya Fr. Ramon Kabuga TSS riherere mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Ngamba.
Uwiringira yagaragarije abanyeshuri barangije kwiga ko ku isoko ry’umurimo bazahanga n’ibyo batize gusa. Ati “Turabasaba kujya ku isoko ry’umurimo. Mushobora kutahasanga ibyo mwize gusa, ahubwo muzahasanga n’ibindi. Turabashishikariza kutazava muri ibi mwize mutabanje kubishyira mu ngiro”.
Avuga ko mu myaka 10 ishize nta shuri rya tekiniki ryari mu Karere ka Kamonyi. Kugeza ubu habarurwa amashuri 4 yigisha ubumenyi ngiro. Amashuri 2 muri ayo ni aya Kiliziya Gatolika.
Padiri Habimana Germain, Ushinzwe amashuri Gaturika mu bijyanye no kwigisha iyobokamana muri Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko umurimo wo kurera atari umurimo umuntu akora wenyine.
Ashimira ababyeyi bohereza abana babo ku ishuri.
Umuyobozi w’ishuri rya Fr.Ramon Kabuga TSS, avuga ko kuba abanyeshuri barangije kwiga ari ibintu bashimira Imana n’ubuyobozi bwa Rwanda TVET Board bwabagiriye icyizere kugira ngo bashobore gutanga amasomo ngiro.
Asobanura ko ishuri abereye umuboyozi ryari risanzwe ritanga amasomo y’igihe kirekire cy’amashuri yisumbuye mu mashami basanganywe.
Ashimira abanyeshuri barangije uko bitwaye muri iyi gahunda y’amezi 6, haba mu byerekeye no kwiga ndetse n’umusaruro bagaragaje aho bagiye kwimenyereza umwuga.
Ati “Hari n’aho bahise babaha akazi ariko ubwo bivuze yuko uyu munsi ari bwo bahawe impamyabushobozi, abandi ejo n’ejobundi batarengeje”.
Avuga ko umwaka ushize ari bwo ishuri abereye Umuyobozi ryemerewe na RTB gushyira mu bikorwa kwigisha amasomo y’igihe gito ku nkunga ya Banki y’Isi.
Zimwe mu mbogamizi agaragaza bahuye na zo ni ugutinda kubona ibikoresho n’ubushobozi bugendera ku banyeshuri biga ubumenyingiro mu gihe cy’amezi 6.
Uwizeyimana Daniel, umunyeshuri uhagarariye abarangije kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro amara amezi 6, ashimira Leta uburyo ishyira abanyeshuri mu mashuri y’ubumenyi ngiro.

Avuga ko impamyabushobozi bahawe zizabafasha mu gukora ubushabitsi butandukanye.
Yagize ati “Impamyabushobozi duhawe zizadufasha kugira aho dukomanga bityo dutere imbere.
Nubwo ariko turangije tugahabwa izi mpamyabushobozi ntibihagije. Turasaba Leta gukomeza kudufasha nko guhurizwa mu makoperative ndetse no kutubonera ubundi buryo kugira ngo twihangire imirimo”.
Ushakimana Joel Pacifique urangije kwiga amasomo ajyanye no gufata amashusho no kuyatunganya, avuga ko yamenye gukoresha ikoranabuhanga birimo no gukoresha kamera.
Ahamya ko ubwo yahawe impamyabumenyi ko agiye kujya ku isoko ry’umurimo kugira ngo akoreshe ubumenyi amaze amezi 6 ahaha.
Yarangije amashuri yisumbuye mu 2017 mu ishami ry’Imibare, Ikoranabuhanga n’Ubukungu. Yamaze agihe yarihangiye imirimo ariko ngo ubwo yabonye amahirwe yo kwiga ubumenyi ngiro agiye kwiteza imbere.
Ibi abihuriyeho na Muragijemariya Egidie urangije amasomo y’Ububaji.
Yabwiye Imvaho Nshya ko yaje kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro kugira ngo aziteze imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Yagize ati “Ikintu niteze muri aya masomo nize, biramfasha kujya ku isoko ry’umurimo nkabasha guhangana n’abandi kandi nkiteza imbere”.
Padiri Habimana ashimangira ko Kiliziya ntiyabaho itarera kandi itigisha.
Agaragaza ko ku munsi wo kwakira no gutanga impamyabushobozi, wahuriranye no kuba Kiliziya iri mu mwaka w’Uburezi.
Yagize ati “Muri Kiliziya twifuza kugira abana bashoboye kandi bashobotse”.
Yasabye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda n’iza gikirisitu, bakabaho bihesha agaciro banagahesha igihugu.
Muri Diyosezi ya Kabgayi habarurwa ibigo by’amashuri ya Kiliziya n’ayo ifatanyamo na Leta 210 harimo n’ayigisha ubumenyingiro.