Musanze: Abasaga 500 barangije amasomo muri VTC Mutobo bahawe ibikoresho

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abanyeshuri basaga 500 barangije amasomo mu ishuri ry’imyuga rya Mutobo bashyikirijwe ibikoresho bizabafasha gushyira mu ngiro ubumenyi bungukira mu myuga itandukanye.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Gashyantare 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, Irere Claudette yashyikirije ibikoresho abanyeshuri 546 barirangijemo mu cyiciro cya 67.

Ni umuhango kandi wahujwe no gutangiza ku mugaragaro Ishuri ry’imyuga rya Mutobo VTC riherereye mu Karere ka Musanze.

Yashishikarije abasoje amasomo gukora bakiteza imbere, ko ubumenyi bahawe babubyaza umusaruro, ukababera umusemburo w’iterambere, ubuzima bwiza ndetse bakubaka igihugu bakagiteza imbere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro RTB, Paul Umukunzi yitabiriye umuhango wo gutanga ibikoresho by’imyuga ku basaga 500 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bahawe binyuze muri Komisiyo y’igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare. (RDRC).

Ishuri rya VTC Mutobo riherereye mu Karere ka Musanze ritanga amasomo y’igihe gito mu bukanishi, ubudozi, ubwubatsi, gusudira, amashanyarazi, gukora amazi no gutunganya umusaruro.

Abahawe ibikoresho bijeje ko bizabafasha kwiteza imbere binyuze mu gushyira mu bikorwa ibyo bize bakihangira imirimo ndetse bagaha akazi bamwe mu batagafite.

Ibikoresho bahawe bikaba bizabafasha gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe mu myuga itandundakanye irimo ubwubatsi, gusudira, ubudozi, gutunganya imisatsi, ubuhinzi, ubukanishi, amashanyarazi n’amazi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, Irere Claudette yatangije ku mugaragaro ishuri rya VTC Mutobo
Abasoje amasomo bahawe ibikoresho bizatuma bashyira mu ngiro ubumenyi bahawe
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 23, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE