Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Dr Kayumba Christopher washinjwaga ibyaha byo gusambanya ku gahato n’icy’ubwinjiracyaha mu gufata ku ngufu yakekwagaho kuba yarakoreye abagore babiri.
Abo bagore babiri bamuregaga harimo uwari umukozi we wamureze ko yamufashe ku ngufu mu mwaka 2012, n’undi wari umunyeshuri we mu Ishuri ry’itangazamakuru rya Kaminuza y’u Rwanda wemezaga ko yashatse kumufata ku ngufu akamucika.
Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso, urukiko rugasanga bikemangwa rwatangaje ko nta cyaha na kimwe gihama Dr Kayumba Christopher wari agiye kumara umwaka muri Gereza ya Mageragere.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Dr Kayumba yahamwa n’ibyaha yari akurikiranyweho “yakoze mu bihe bitandukanye”, rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu.
Nyamara Dr. Kayumba yaburanaga agaragaza ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano, agasaba ubutabera kumurenganura mu gihe mu rukiko rw’Ibanze yari yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo.
Yavugaga ko hakwiye kugaragazwa ibimenyetso bikubiyemo na raporo ya muganga yemeza ko habayeho gufata ku ngufu, ariko ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bitari ngombwa cyane bitewe n’igihe cyari gishize atararegwa.