Ensar Kaplan, umwe mu banyamahanga baryohewe n’ubuzima bwiza ndetse n’umutekano bafite mu Rwanda, yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga aho avuga ko ahagaritswe n’abapolisi iminsi ibiri bamuhora ko ari umuzungu.
Polisi y’u Rwanda imaze kubona ubutumwa bwe yahise ikurikirana isanga impamvu uyu mugabo yahagaritswe itandukanye n’iyo atangaza, ahubwo ari ukubera ko imodoka atwara ifite ibirarane by’amande yandikiwe guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2022.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ensar yagize ati: “Nubwo nkunda u Rwanda, ndambiwe ivanguraruhu rya bamwe mu bapolisi. Uyu mupolisi yafashe uruhushya rwanjye rwo gutwara ibinyabiziga na carte jaune n’agasuzuguro. Yanze kuturekura, none nkererewe mu nama nari mfite.”
Hashize umwanya yongeye gutangaza amashusho avuga ko yafashwe inshuro ya kabiri n’abapolisi na bo ashinja kugira ivanguraruhu.
Polisi y’u Rwanda yamusubije imumenyesha ko u Rwanda muri rusange na Polisi by’umwihariko, bitihanganira ivangura iryo ari ryo ryose harimo n’ivanguraruhu, ariko ko yasanze Kaplan ari we ufite ikibazo kuko yishyuzwa ibirarane bimaze amezi akabakaba atanu yandikiwe kubera amakosa yo mu muhanda.
Ubutumwa bwa Polisi buragira buti: “Twakurikiranye iki kibazo dusanga wararengeje igihe cyo kwishyura amande yo mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka ushize ari na yo mpamvu uruhushya rwawe rwo gutwara na carte jaune byafashwe. Ubu ni uburyo busanzwe bukoreshwa ku banze kwishyura ibihano baciwe.”
Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kumugira inama yo gukurikiza icyo amategeko n’amabwiriza y’umuhanda biteganya mu rwego rwo kwirinda kugorwa no kwishyura ibihano.
Bamwe mu batanze ibitekerezo ku myitwarire ya Kaplan, bagaragaje ko kwishyira hejuru ari kimwe mu bibazo by’abanyamahanga baza muri Afurika bizeye gufatwa nk’ibitangaza cyangwa abantu badasanzwe.
Mu gihe ibyo bishobora gukorwa kuri bimwe mu bihugu by’Afurika, mu Rwanda si ko bimeze kuko amategeko yubahirizwa hatitawe ku kuba uri umwenegihugu cyangwa umunyamahanga.
Bikekwa ko impamvu uyu munyamahanga yumvaga ko yakorewe ivanguraruhu ari uko hari imodoka yabonaga zihita, ariko ntiyasobanukirwa ko Polisi y’u Rwanda isigaye ifite ikoranabuhanga ritahura imodoka zifite ibirarane by’amande bitarishyurwa.
🚵♂️🚵🏿♂️🚵🏿♂️🚵🏿♂️🚵🏿♂️🚵🏿♂️🚵🏿♂️🚵🏿♂️🚵🏿♂️🚵🏿♂️🚵🏿♂️🚵🏿♂️🚵🏿♂️🚵🏿♂️
Abanyaturkiya ni abantu ahubwo bafite irondaruhu riteye inkeke. Niba ari uko baba bumva ari abazungu ariko bakaba ataribo neza, ntawamenya. Bagira urugomo pe!