Nyabihu: Yategeye udupfunyika turenga 4,100 tw’urumogi afatwa yinywera inzoga

Ku wa Gatatu taliki ya 15 Gashyantare, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryataye muri yombi abagabo batatu barimo umucuruzi n’umumotari yateze kugira ngo ageze udupfunyika tw’urumogi 4,134 ku bakiliya be.
Urwo rumogi rwafatiwe mu muhanda Nyabihu-Ngororero, mu Murenge wa Mukamira rutwawe kuri moto n’umwe muri bo ufite imyaka 35 y’amavuko, ubwo yari arushyiriye abakiliya, bagenzi be na bo baza gufatirwa mu Mudugudu wa Bikingi, Akagari ka Kijote mu Murenge wa Bigogwe ari na ho batuye.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko umumotari ari we wabanje gufatwa, ahagana saa tanu z’amanywa, biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati : “Twamenye amakuru aturutse ku muturage ko hari umugabo utwaye ibiyobyabwenge kuri moto mu muhanda wa kaburimbo werekeza mu Ngororero. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, iyo moto irahagarikwa, basatse mu gikapu uyitwaye yari ahetseho bagisangamo udupfunyika tw’urumogi 4,134.”
Akimara gufatanwa urwo rumogi, yavuze ko asanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, urumogi yaruhawe n’umucuruzi utuye mu Murenge wa Bigogwe ngo arushyire umukiliya we mu Karere ka Muhanga ndetse ko yamwemereye kumuhemba amafaranga y’u Rwanda 100,000.
CIP Rukundo yakomeje agira ati: “Ahagana ku isaha ya saa munani z’amanywa ni bwo uwo mucuruzi na we yaje gufatwa, afatanwa n’undi mugabo ukekwaho gukorana na we, ubwo Polisi yabasangaga mu kabari basangira inzoga, abapolisi bajya gusaka mu ngo zabo bakahasanga impapuro zikoreshwa mu gupfunyika urumogi.”
Yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu gihugu n’abakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bagafatwa.
Yaburiye kandi abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kubafata.
Bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Jenda kugira ngo bakorerwe dosiye.
Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.