Gatsibo: Hari abana bari munsi y’imyaka 14 batewe inda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba buratangaza ko hari abana bari munsi y’imyaka 14 batewe inda ndetse n’abandi bari hagati y’imyaka 14 na 17 basaga 200 na bo batewe inda umwaka ushize.
Mukamana Marceline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, yabigarutseho mu kiganiro giherutse gutambuka kuri Radio Ishingiro yumvikanira muri ako Karere.
Akarere ka Gatsibo kagaragaza ko hari ingamba zafashwe mu kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa.
Kugeza ubu harabarurwa abana 892 batewe inda bari mu byiciro by’imyaka itandukanye.
Habarurwa abana 2 bari munsi y’imyaka 14 batewe inda umwaka ushize.
Mu kiciro cy’abana bari hagati y’imyaka 14-17, abana 235 batewe inda.
Abana bari hejuru y’imyaka 18, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko ari ho hari abana benshi, kuko abagera kuri 655 batewe inda.
Mukamana yagize ati: “Iki ni ikibazo gihangayikishije. […] Munsi y’imyaka 14 turacyafitemo abana batwita twagera mu myaka 18 na 19 biteye impungenge z’uko abantu babifata nk’ibisanzwe”.
Ubuyobozi bwibutsa ko iyi mibare yagaragajwe, ko ari abana banyuze mu biganza by’abaganga by’umwihariko mu bigo nderabuzima bakinjizwa mu ikoranabuhanga.
Avuga ko gitera iva mu muryango kubera kudohoka kw’ababyeyi.
Ati “Gitera iracyari mu muryango, ubona hari ukudohoka kw’ababyeyi, hari n’abatwara ibintu nabi ngo umwana ntagihanwa ugasanga baratwarira aho bigoramiye.
Hari ukudohoka mu bijyanye no gutanga uburere no kugenzura ngo menye ese umwana yiriwe he? Umwana ari he”.
Akomeza avuga ko hari indi mpamvu iri ku bana by’umwihariko abafite inyota y’iterambere y’ibyo babona, aho usanga abana batakinyurwa n’imibereho y’ababyeyi babo.
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Gatsibo, Mugabe Emmanuel, asobanura ko mu nshingano za RIB atari ukugenza ibyaha gusa ahubwo hazamo no gukumira.
Yisunze Itegeko Nshinga rya 2003 nkuko ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 18 na 19 riteganya ko ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurengera abana babo.
Mugabo asaba ababyeyi gufatanya kugira ngo bakumire kuko guhana biza nyuma.
Yagize ati “Ntidukeneye gukora iperereza kuko ubundi bihagaze byaba bibaye amahoro ariko dufatanye n’ababyeyi, dufatanye n’inzego zibanze kugira ngo tubashe gukumira ibi byaha by’abana baterwa inda, abana basambanywa umunsi ku wundi.
Usanga ababyeyi baradohotse, ntibakigira inshingano kandi n’amategeko arabiteganya, umubyeyi ni we ufata inshingano za mbere ku mwana”.
Sebatware Clement, umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa birebana n’abana mu Karere ka Gatsibo, avuga ko iyo baganiriye n’abana bababwira ko igituma babahohotera biterwa n’amakimbirane yo mu miryango.
Ati “Ababyeyi bataye inshingano bityo abana bagahora bigenga, uko kwigenga bibatera gushukwa n’umuntu bitewe nuko mu rugo batabonye ubitaho ngo abahe n’iryo funguro, agahura n’umuntu epfo iyo ku kaduka akamuha irindazi nyuma akamugusha mu ikosa”.
Yongeraho ko gusambanywa kw’abana babiterwa n’irari, aho usanga bararikira ibintu bihenze.
Avuga ko n’ikigare kibigiramo uruhare mu kubashuka bigatuma banacuruzwa bityo bakagwa mu ikosa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Amb Nyirahabimana Soline, ubwo yari mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023 mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi k’ubukangurambaga bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa, yasabye inzego zitandukanye z’ubuyobozi gukumira icyaha kitaraba no gufata ingamba zo kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa umwana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza zimwe mu ngamba zashyizweho mu rwego rwo gukomeza kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa.
Kugira ngo bashobore gukumira inda ziterwa abana, hashyizweho ingamba zo kongera abakozi bashinzwe guhuza ibikorwa birebana n’abana.
Hashyizweho umunyamategeko uzajya atanga ibiganiro mu nteko z’abaturage n’ahandi hantu hahurira abantu benshi kugira ngo asobanure uburemere bw’icyaha cyo gusambanya umwana.
Ku ruhande rw’abana, ubuyobozi bw’akarere butangaza ko buri kigo k’ishuri kizashyiraho club ishinzwe ibikorwa byo kurengera abana.
Clement Ruh says:
Gashyantare 16, 2023 at 1:02 pmKurengera Umwana no kumurinda ihohoterwa n’inshingano yacu twese
Wirebera cg ngo uceceke mugihe ubonye umwana ahohoterwa
Buri wese se arasabwa kuba ijisho ry’umwana