Mozambique: Intumwa za EU zasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 15, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Gashyantare 2023, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi rya Gisirikare no kubaka ubushobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) (DMPCC) Gen. Admiral Herve Blejean, yasuye Ibirindiro Bikuru by’Inzego z’umutekano u Rwanda rwohereje kurwanya iterabwoba muri Mozambique. 

Urwo ruzinduko rwabereye i Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado, yarukoze ari kumwe na Brig Gen Comodore Martins de Brito ukuriye Ubutumwa bwa EU mu bijyanye no gutanga amahugurwa ya gisirikare. 

Abo bayobozi bakiranywe urugwiro ndetse banahabwa amakuru ku miterere y’umutekano mu bice birinzwe n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda. 

Gen Admiral Herve Blejean yashimye ibyagezweho n’Inzego z’umutekano zihuriweho n’izu Rwanda, iza Mozambique ndetse n’izoherejwe n’Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SAMIM). 

Impinduka zihebuje mu mutekano ngo zikomeje gutuma ibihumbi amagana by’abaturage bari bamaze imyaka ikabakaba itanu mu nkambi basubira mu byabo. 

Yongeyeho ko EU yishimye kandi yiyemeje gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba no kugarura amahoro arambye mu Ntara ya Cabo Delgado. 

Abo bayobozi basuye Inzego z’umutekano n’u Rwanda nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize EU yemeye miliyoni 20 z’Amayero, ni ukuvuga arenga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gushyigikira ibikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado. 

Inama nkuru y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yemeje ko iyi nkunga izatangwa binyuze mu kigega cy’uwo muryango gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’amahoro (European Peace Facility). 

Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwakiriye neza iyo nkunga, ashimangira ko izafasha Inzego z’umutekano z’u Rwanda mu bikorwa byo guhashya iterabwoba muri Cabo Delgado. 

Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko iyo nkunga izafasha Ingabo na Polisi byoherejwe muri Cabo Delgado kubona ibikoresho n’ibindi byangombwa bisabwa kugira ngo amahoro n’umutekano bisagambe muri iyo ntara ndetse n’abakuwe mu byabo n’intambara basubire iwabo mu ituze n’umutekano usesuye.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomeza kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya iterabwoba ku mugabane w’Afurika kandi yishimiye gufatanya na EU muri ibyo bikorwa.

Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na polisi kurwanya ibyihebe byari mu Ntara ya Cabo Delgado guhera mu 2017. 

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kohereza abasaga  2 500 muri ibyo bikorwa aho bafatanya n’Inzego z’umutekano za Mozambique hamwe n’ubutumwa bwa SADC (SAMIM). 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 15, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE