Yibye shebuja w’i Kigali 400,000 na telefone, afatirwa i Nyamagabe

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 15, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa Kabiri taliki ya 14 Gashyantare, yafashe umusore w’imyaka 20 ukurikiranyweho kwiba umukoresha we mu Mujyi wa Kigali, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 na telefone igezweho (smart phone).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko yafatiwe aho avuka mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Gasarenda mu Murenge wa Tare mu rucyerera, nyuma yo gukora ubu bujura akekwaho mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize.

Yagize ati: ”Uwari umukoresha we utuye i Remera mu Karere ka Gasabo yatanze amakuru ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ko ageze mu rugo akabura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 na telefone ye igezweho, aho yari yabisize mu cyumba kandi ko akeka ko byibwe n’umukozi we wo mu rugo.”

Yakomeje agira ati: “Ayo makuru akimara kumenyekana, hateguwe igikorwa cyo kumushakisha, aza gufatirwa iwabo mu Mudugudu wa Kagarama wo mu Kagari ka Gasarenda nyuma y’iminsi itatu.”

Akimara gufatwa yahise yiyemerera ko ibyabuze ari byo telefone igezweho yo mu bwoko bwa Tecno n’ibihumbi 400Frw ari we wabyibye kandi ko akibifite cyakora amafaranga akaba yari yayabikije kuri telefone, konti ye ya MoMo.”

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Tare kugira ngo hakomeze iperereza, amafaranga na telefone yafatanywe bisubizwa nyirabyo.

CIP Habiyaremye yibukije abaturage kwirinda kujya babika amafaranga menshi mu ngo ahubwo bakagana ibigo by’imari mu rwego rwo kuyarinda kwibwa.

Yagiriye inama urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bakihatira gukora kugira ngo biteze imbere aho kurarikira iby’abandi bagezeho biyushye akuya.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe  ariko atarenze miliyoni 2 FRW, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 15, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
HAVUGIMANA says:
Gashyantare 15, 2023 at 7:29 am

Niyihangane ntibyamuhiriye yashatse byishi atavunikiye no ndabona naduke yarafite tuhagendera

Nsabimana Regis says:
Gashyantare 15, 2023 at 6:32 pm

Ese bagiye bakorera duketwiza bakareka kwiteza ibibazo Koko ubu reta yurwanda babona bayicikirahehe nubwo wajya mukuzimu bagukurayo mwitondere kwandavura kbx mukure amaboko mumufuka rubyiruko natwe tuzatera imbereee murakoze

Niweburiza Emmanuel says:
Gashyantare 16, 2023 at 9:55 am

Niweburiza Emmanuel

Niyihangane nubundi yaminsi mirongo ine 40 imugereyeho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE