Uganda: Abatunze imodoka zitagira udutebo tw’imyanda bazacibwa miliyoni 1.7 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 9, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri Uganda cyatangaje ko guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata, abatunze imodoka zabo bwite zitarimo udutebo tw’imyanda (bins) bazatangira  gucibwa amande ya miliyoni esheshatu z’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga  miliyoni 1.7. 

Ibyo bihano bishya byatangajwe ku wa Gatatu taliki ya 8 Gashyantare, aho biteganywa ko ba nyiri imodoka bazanga kwishyura bazisanga imbere y’urukiko, hazemo no gufungwa cyangwa se bishyure ihazabu izashyirwaho n’urukiko ishobora kuzaba iri hejuru. 

Nk’uko byatangajwe na BBC, kuri ubu bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zerekeza mu bice bya kure ni zo zabaga zitegetswe kugira udutebo abagenzi bashyiramo imyanda n’ibisigazwa by’ibyo barira mu nzira. 

Aho bigeze noneho, imodoka z’abantu bigenga zashyizwe mu zigomba gutunga utwo dutebo tw’imyanda, ariko abaturage baracyari mu gihirahiro cyo kumenya niba nta bisabwa ko ako gatebo kaba kujuje mbere yo kwitwa ak’imyanda kagenewe imodoka.

Naomi Karekaho, Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije, yasubije ko “Igihe cyose waba ukoresha igikoresho kitabujijwe mu gutwara inyanda yawe nta kibazo uzagira. Amasashe arabujijwe.”

Yongeyeho ko Ikigo abereye Umuvugizi kigiye gushyiraho amabwiriza agenga icyitwa agatebo k’imyanda kabugenewe akazasohoka mu itangazo rizakurikiraho mu minsi iri imbere. 

Ati: “Mu bihano byose twatangaje ku batubahiriza amabwiriza yo kurengera ibidukikije, icy’imodoka ni cyo cyavugishije benshi. Birashoboka ko byaba byatewe n’uko abantu benshi bari bategereje izo mpinduka zo kubona udutebo tw’imyanda mu modoka.” 

Mu gihe ikoreshwa ry’amasashe muri Uganda rimaze imyaka myinshi ryarabaye nk’umuco, Guverinoma y’icyi gihugu ikomeje gushyira imbaraga mu guharanira ko akoreshwa neza habungabungwa ibidukikije. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 9, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE