Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) imaze kurenga ku masezerano atagira ingano, yaba ayo yagiranye n’imitwe yitwaje intwaro, ayo abayobozi bayo bagirana n’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere n’Afurika n’ibyemezo byagiye bifatirwa mu biganiro by’i Luanda n’i Nairobi bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’icyo Gihugu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yaburiye amahanga akomeje gushyigikira abayobozi ba RDC banze gukemura ibibazo bafite bakabihirikira ku Rwanda ko n’inyungu za Politiki, iza dipolomasi cyangwa ubucuruzi barimo kurwanaho zishobora kutazagerwaho kuko abo basezerana na bo bamenyereye kurenga ku masezerano.
Yabigarutseho ku wa Gatatu taliki ya 8 Gashyantare, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame, bakiriraga ku meza bagasangira ibya nimugoroba n’Abadipolomate bahagarariye inyungu z’ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda.
Perezida Kagame yagaragaje izo mpungenge ubwo yagarukaga ku makosa bamwe mu bagize Umuryango Mpuzamahanga bakomeje gukora, asubiza ibintu irudubi aho gufasha RDC gukemura ibibazo biyugarije no kuyunganira mu bibazo bidashobora gukemurwa n’abandi uretse Abanyekongo.
Yashingiye ku birego byahindutse nk’indirimbo abayobozi ba RDC bahoza mu kanwa y’uko u Rwanda rwateye Congo, aho bimwe mu bihugu n’abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga baba bazi ukuri ariko bakakwirengagiza kugira ngo barinde inyungu za Politiki na Dipolomasi.
Yagize ati: “Ariko hano reka ngire icyo mbabwira; no kuri ba bandi batekereza ko bari gukora ibyo kubera ko bagomba kurinda inyungu zabo, mwarayobye, muribeshya.”
Yakomeje ashimangira ko amahanga ashishikariza abayobozi ba RDC gukomeza gukora badatekereza ku bibazo bagomba kwikemurira, ari ikosa rya mbere bakora ryo kubatiza umurindi mu bunebwe butuma batikura mu ngorane bafite.
Yongeyeho ati: “Ikosa rya kabiri ni uko iyo uvuga ngo urakurikirana inyungu zawe ngo ni uburyo bwo guharanira ko ukomeza kumvikana n’uyu nguyu, kugira ngo urengere inyungu zawe wemerewe, ikosa rikomeye urimo ukora ni uko uwo muntu yarenze ku masezerano menshi yagiranye n’abandi, maze ugatekereza ko hari icyawe azubahiriza…”
Yatanze urugero rw’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye i Bujumbura mu Burundi mu cyumweru gishize, yafashe ibyemezo ikanabitangariza Isi yose bwacya Leta ya Congo na yo igasohora irindi tangazo rivuguruza ya myanzuro yafashwe hari Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo n’itsinda rinini rimugaragiye.
Perezida Kagame ati: “Twaraganiriye byari ahabona, [Tshisekedi] yatanze ibitekerezo twandika itangazo tugaragariza abantu ibyo twaganiriye, n’icyitezwe gukorwa. Itangazo ryaratambutse ariko ku munsi wakurikiye iririvuguruza ryatangarijwe i Kinshasa… Ni gute wumva uzakemura ikibazo nk’icyo? Twabwiye abantu tweruye harimo n’abo bayobozi tuti murabizi, ntibihagije, nta na hamwe byigeze biba ko waba ufite ibibazo aho kubikemura ukiruka ubihunga, maze ugafata umwanzuro ko hari umuntu uri ahandi hantu ugomba kubibazwa Isi yose ikakira ibyo binyoma rimwe na rimwe bikagera ku rwego rwo gusohora amatangazo atagira na kimwe akemura.”
Ubufasha bw’amahanga hari aho bugarukira
Perezida Kagame yamenyesheje abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, ko hari bimwe na bimwe adashobora kurenganyiriza abifuza gutanga ubufasha ku bibazo bya RDC, ariko ngo hari ibyo bashobora gufasha n’ibindi bishobora gukemurwa gusa n’ubushake bw’Abanyekongo ubwabo.
Yagaragaje uburyo kimwe mu byo Abanyekongo babura ari ukubanza kwisuzuma bakamenya uruhare bafite mu bibazo bahanganye na byo, yemeza ko ibyo amahanga ashobora gukora ku gihugu atari byinshi “nubwo rimwe na rimwe yigaragaza nk’aho bashoboye gukemura ibibazo byose.”

Yakomeje agira ati: “Hari ibyo bashobora kubafashamo bigakemuka, ariko hari ibindi abaturage b’icyo gihugu bashobora kwikemurira ubwabo. Uko ni ko kuri! Ntushobora kuyobora Igihugu cyanjye, ntushobora kuyobora Congo, ntushobora kuyobora ikindi gihugu icyo ari cyo cyose mu mwanya wacu. Oya! Iryo ryaba ari ikosa rikomeye ntekereza ko nize mu myaka myinshi ishize.”
Perezida Kagame yahishuye ko rimwe mu mahame ayobora Abanyarwanda ari uko badashobora kurenganya uwo ari we wese ku bibazo bakwiye kuba bikemurira.
Ati: “Hari ibintu tugomba kwikemurira, hari n’ibindi twakemura tubifashijwemo n’abandi nk’uko natangiye nshimira ubufatanye dufitanye na benshi muri mwe. Ubu ntacyo bivuze guheranwa na ‘yavuze, yakoze’ bigakomezaaa… aho gukemura ikibazo nyamukuru gihari. Uko ni ko rimwe na rimwe hari ababona ko inzira yoroshye yo kubikemura ari ukubishyira ku mugongo w’undi bakavuga bati, ikibazo ni uyu.”
Yasobanuye ko impamvu yibanze ku mubano w’u Rwanda na RDC mu ijambo yagejeje ku Badipolomate, kwari ukugira ngo yinigure kuko aho asigaye agera hose, aho ari hose n’abantu benshi ahura na bo, usanga abazwa ibibazo bimwe bishingiye kuri uwo mubano.
MONUSCO imaze imyaka 20 ihabwa buri kimwe yananiwe M23 imaze imyaka 10
Perezida Kagame yongeye kugaruka ku buryo ibibazo by’umutekano muke muri RDC ari iby’igihe kirekire kandi bigenda byisubiramo. Yakomoje ku buryo ikibazo cy’inyeshyamba za M23 cyabaye imbarutso yo kwangirika k’umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu cyongeye kugaruka nyuma y’imyaka 10 kivutse, n’uburyo cyasanze hari ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Ati: “Murebe ibyabaye, twagize ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO) muri icyo gihe, bumaze igihe kirenga imyaka 20. Ni ukuvuga ngo harimo imyaka 10 mbere y’icyo gihe n’indi myaka navuze yarangiranye na 2022. Ikibazo ni iki rero, niba Politiki na Dipolomasi bidafite ikibazo nk’uko mbikeka ni gute twagira ibihumbi by’ababungabunga amahoro ahantu mu gihe cy’imyaka irenga 20, batwara amamiliyari y’amadolari, maze ibibazo bigakomeza kubaho?
Kubera ko n’iyo naba mbikeka ko ari Politiki cyangwa ubucuruzi, cyangwa Dipolomasi, ubundi icyo ntekereza cyakabaye kibaho ni uko abantu bahagarara mu gihe runaka bakibaza bati: Ariko mu myaka itanu dukora ubutumwa ni iki turimo kugeraho? Ni iki turimo gukura mu mafaranga dushora? Ni iki turimo kubona mu bwitange bw’ababungabunga amahoro?”
Yavuze ko uko kwigenzura gushobora gutuma bahindura imikorere cyangwa bagakora uko bakora mu buryo butandukanye n’ubusanzwe, ariko ngo uko kwigenzura nta kuhaba n’amahoro baje guharanira aracyari inzozi.
“[…] Ibintu bikomeza kuba hatitawe ku byabaye. Ahubwo njye natekerezaga ko ubutumwa bw’amahoro bwashyiriweho gukemura bimwe mu bibazo biri muri icyo gihugu mu nyungu zacyo, ndetse no mu nyungu z’abaturanyi bagerwaho n’ingaruka. Ariko ibyo ntibibaho. Nk’uko nabibabwiye, ibyabaye mu 2012 byabaye no mu 2022 kandi birakomeje. None se ibibazo turimo gukemura ni ibihe mu by’ukuri nk’Umuryango Mpuzamahanga u Rwanda rurimo nk’agace gato cyane?”
Ubutumwa Perezida Kagame yibanzeho mu Ijambo rye ni uko mur Politiki na Dipolomasi hadakwiye kubamo ukwirengagiza ukuri, ibihamya n’ibimenyetso, ndetse n’ibiriho bigaragara.





























