Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka mu Karere ka Kayonza, abaturage basobanuriwe ko ikoranabuhanga rizarushaho kwihutisha izo serivisi.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 8 Gashyantare, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi ari kumwe n’Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin batangije icyumweru cyahariwe gutanga serivisi z’ubutaka mu Karere.
Muvara yibukije abitabiriye icyo gikorwa ko ubu harimo gukoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga muri serivise z’ubutaka, bikazatuma serivise zihuta kurusha uko byari bisanzwe kandi harimo n’inyungu kuko bizarinda abantu gusiragira.
Yagize ati: “Gukoresha ikoranabuhanga harimo inyungu nyinshi, iya mbere ni uko umuturage ya serivisi azayisabira ku Murenge icyangombwa cyasohoka ntibizongera kumusaba gusubira ku Murenge, azajya hafi ye cyangwa kuri telefone ye cya cyangombwa akibone. Icya kabiri ubusanzwe iyo washakaga icyangombwa cy’ubutaka kugira ngo gisohoke wasabwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu, ayo mafaranga ntakiri ngombwa kuko serivisi yasabirwaga yavuyeho. Inyungu ya gatatu ni ukurwanya ruswa no gusiragiza umuturage”.
Umuyobozi w’akarereka Kayonza, Nyemazi yagarutse kuri gahunda zirimo gutangwa muri iki cyumweru cyahariwe Serivisi z’ubutaka, avuga ko serivise zose mu bijyanye n’ubutaka zihari nk’ Irembo, RRA, Ngali, bakazibona mu gihe gito kuko ubu hari abakozi bahagije bo gufasha umuturage kubona serivisi.
Yagarutse kuri gahunda za Leta z’ikoranabuhanga zatangiye gukoreshwa muri serivisi z’ubutaka, avuga ko bizakemura ibibazo byinshi harimo n’amakimbirane, asaba kandi ashishikariza abaturage gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga.
Icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka kikaba kizibanda ku kwegereza abaturage serivisi z’ubutaka, ubukangurambaga ku itangwa ry’icyangombwa cy’ubutaka hakoreshejwe ikoranabuhanga, gukemura ibibazo bishingiye ku butaka nko gukosora imbago n’ibindi.



