01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

09 February 2023 - 09:14
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 8 Gashyantare 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi 14 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, ba Ambasaderi 14 batangaje ko biteguye guteza imbere imibanire myiza hagati y’impande zombi.

Muri abo baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo uhagarariye Sudani y’Epfo, Simon Juach Deng ufite icyicyaro i Kampala muri Uganda na Suleiman Sani ugaharariye Nigeriya mu Rwanda akaba afite icyicaro i Kigali.

Muri abo bakiriwe kandi harimo n’uhagarariye igihugu cya Jordan mu Rwanda, Firas F. Khouri ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya na William Alexander McDonald, uhagarariye Barbados nawe ufite icyicaro i Nairobi hamwe na Theresa Zitting-uhagarariye Finland mu Rwanda.

Amb. William Alexander McDonald wa Barbados yabwiye itangazamakuru ko ari iby’igiciro gikomeye kuba ari we ubaye uwa mbere uhagarariye inyungu z’igihugu cye mu Rwanda.

Yagize ati: “Umubano w’u Rwanda na Barbados ukomeje gukura, ariko ikirenze kuri ibyo ni uko wenyegezwa n’ubwitange bw’abanyacyubahiro nka Minisitiri w’Intebe wacu Mia Amor Mottley na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Hari inzego nyinshi ibihugu byacu byahurijeho kandi nibwira ko binyuze mu bihe twanyuzemo bya COVID-19, twabonye ko turushaho kugira imbaraga turi kumwe kurusha dutatanye.”

Yakomoje no ku mukino wa Tenis yo mu muhanda u Rwanda rwatangije ruwigiye muri Barbados, ashimangira ko ari impano abaturage b’igihugu cye cyageneye Abanyarwanda.

Ati: “Biragaragara ko u Rwanda rwahise ruwukomeza neza cyane. Ibihugu byacu byombi bishobora gukomeza gukorana mu rwego rw’ubuvuzi no gukora imiti, ubukerarugendo, uburezi, ikoranabuhanga n’izindi nzego.”

Yakomeje agaragaza ko intego y’ibihugu byombi ari iyo kurushaho kwimakaza iterambere mu nyungu z’abaturage mu mubano bifitanye, aboneraho gushima Perezida Kagame na Guverinoma y’u Rwanda bahisemo kwagura amarembo no gukorana n’amahanga menshi kuko hari byinshi yakwigira ku rw’Imisozi Igihumbi.

Abandi bakiriwe barimo uhagararira inyungu za Nigeria, Cote d’Ivoire (ufite icyicaro muri RDC), uwa Portugal (ufite icyicaro muri Ethiopia), u Buyapani, Mali, Turikiya, Finland (ufite icyicaro muri Tanzania), uwa Bangladesh (ufite icyicaro muri Kenya), Chile (ufite icyicaro muri Kenya), Jordan (ufite icyicaro muri Kenya), Niger (wufite icyicaro muri Ethiopia), Mauritania (ufite icyicaro muri Sudani), n’uwa Sudani y’Epfo (ufite icyicaro muri Uganda).

Muri bo abavuganye n’itangazamakuru bose bagaragaje ko biteguye gushyira imbaraga zidasanzwe mu kwimakaza umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Ambasaderi wa Cote d’Ivoire mu Rwanda Silas Adjé Metch, yagize ati: “Mu by’ukuri inshingano zanjye z’ibanze ni izo gushyigikira umubano w’u Rwanda na Cote d’Ivoire. Turashaka kurushaho kongera umubano wacu mu rwego rw’ubucuruzi, mu muco, ibya tekiniki na siyansi.”

By’umwihariko, yavuze ko mu byo ashyize imbere harimo gutangiza ubufatanye n’imikoranire ya Sosiyete zitwara abantu n’ibintu mu Kirere ari zo RwandAir na Air Cote d’Ivoire.

Theresa Zitting woherejwe n’igihugu cya Finland na Luisa Maria Machado da Palma Fragoso wa Portugal bari mu bagore batatu kuri 14 boherejwe guhagararira ibihugu byabo.

Theresa Zitting yavuze ko umubano we n’u Rwanda warushijeho kwimbika mu myaka itatu ishize, ati: “Tumaze kugirana ibiganiro biduhuza aho twarebaga ku ngingo duhuriyeho mu bucuruzi, ubutwererane mu bumenyi bw’ikirere nk’urugero, ndetse n’izindi nzego zinyuranye.”

Ambasaderi Isao Fukushima woherejwe n’u Buyapani, na we asanga umubano w’u Rwanda n’igihugu cye ari mwiza cyane kandi umaze igihe kinini.

Ati: “Niyemeje kurushaho kuwimakaza nibanda cyane ku butwererane mu bukungu, mu burezi, ubuhinzi ndetse n’ibikorwa remezo birimo gukwirakwiza amazi n’umuriro w’amashanyarazi.”

Ambasaderi Luísa Maria Machado da Palma Fragoso woherejwe na Portugal na we asanga u Rwanda na Portugal bifite amahirwe yihariye arebana n’iterambere rya muntu. Ati: “Ntekereza ko nzibanda cyane ku burezi n’umuco ndetse hari n’ibintu byinshi bizarushaho kwikora mu mubano wacu.”

Aba ba Ambasaderi uko ari 14 bahagarariye ibihugu biri ku mugabane w’Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, Umugabane w’u Burayi ndetse n’ibyo mu Majyepfo y’Amerika.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.