01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

09 February 2023 - 10:15
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu myaka myinshi ishize, ubukerarugendo bw’ijoro bwakunze kugaragara cyane mu bice by’imijyi minini ahari utubare, amahoteli, za sitade n’ahandi hakorerwa ibirori by’ijoro, aho usanga ahenshi ijoro ryihariwe n’abakunda ibirori gusa.

Kuri ubu mu Rwanda ntibikiri iby’abanyabirori gusa, kuko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yatangije ubukerarugendo bushya bukorwa mu masaha y’ijoro, aho abasura iyi Pariki bahura n’inyamaswa zikeneye kubona abantu kuko bamenyereye gusura mu masaha zo ziba zisinziriye.

Kuri ubu gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu masaha ya nijoro ni amahirwe afunguriwe buri wese guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (5:30 PM), bakaba bashobora no kurikesha bazenguruka ibice bitandukanye aho basobanurirwa urusobe rw’ibinyabuzima rwose bahura na rwo.

Ubuyobozi bw’iyi Pariki buvuga ko ubwoari ubunararibonye bwihariye, bukaba bwaratunganyije ibikoresho byose ba mukerarugendo bakenera mumasaha y’ijoro, birimo amatoroshi yabugenewe adashobora kwangiza amaso y’inyamaswa bahura na zo.

Ni ubunararibonye bayoborwamo n’abayobora ba mukerarugendo babigize umwuga, basobanukiwe amajwi ya buri nyamaswa yose y’ijoro. Mbere yo kwinjira ishyamba babanza gusobanurira abo bayoboye amabwiriza agenga ishyamba mu masaha y’ijoro, cyane ko ari urugo rw’inyamaswa abantu baba binjiriye batabanje kuvunyisha.

Muri yo harimo kugabanya urusaku mu rwego rwo kwirinda kubangamira inyamaswa z’amanywa zisinziriye ndetse no gukanga iz’ijoro zirimo gushaka ibyo zirya. Nyuma yo kureka amajwi y’abantu, igisigara cyumvikana ni amajwi y’udusimba duto n’inyamaswa nini zigenda nijoro.

Zimwe muri zo harimo Rushokanankomati (impereryi), Inkurashaje, Ifumbetwa, imbebwe, imbaka, impimbi, urutoni, ingwe n’izindi nyamaswa biba bigoranye cyane kubona cyangwa kumva amajwi yazo ku manywa.

Umuyobozi w’Ikigo Nyungwe management Company (NMC Ltd) Protais Niyigaba, yavuze ko ingwe n’imbaka bimaze imyaka irenga 30 bitagaragara muri Nyungwe. Izo nyamaswa zombi ngo ntiziri mu zo ushobora kubona byoroshye n’iyo wakora ubukerarugendo bwa nijoro.

Yakomeje agaragaza ko ibyiza by’ishuamba rya nyungwe ari byinshi kandi byihariye, agira ati: “Mu by’ukuri iyo umutu ashaka kubona ibintu bidasanzwe, ava mu kigare agakora ibidasazwe. Buriya ijoro ribamo ibintu bimenywa gusa n’umuntu warigenze. Abanyarwanda ni bo bavuga bati: ‘Ijoro ribara uwariraye’… Gutembera nijoro nta kindi wabinganya na cyo kuko ni ibintu bitamenyerewe kandi abantu bungukiramo byinshi. ”

Ubu bukerarugendo buri mu dushya twashyiriweho gukomeza kurehereza ba mukerarugendo bo mu Rwanda n’abanyamahanga kurushaho gusura no gusobanukirwa ibyiza bitatse Nyungwe n’Igihugu muri rusange.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bushimangira ko nubwo muri iri shyamba risurwa nijoro harimo inyamaswa z’indyanyama zihiga mu ijoro, ntacyo zishobora gutwara ba mukerarugendo cyane ko baba bagenda ari igikundi cy’abantu barenze umwe.

Inyamaswa zimwe na zimwe nk’imbaka, imbwebwe, ingwe n’izindi ngo ntizishobora gusagarira abantu benshi, ndetse n’umuntu umwe umenyereye ishyamba ngo ntizishobora kumwegera ari na yo mpamvu abasura bose bagomba kuba bari kumwe n’umugide wabizobereye.

Umubano w’inyamaswa z’ijoro n’abantu witezweho kuzarushaho kwiyongera mu gihe ubu bukerarugendo buzaba bumaze gushinga imizi, aho ijoro ritazongera guharirwa abanyabirori, ahubwo rikaba isoko yo kubona ibishya byungura ubumenyi n’ubunararibonye bwa muntu.

Ishyamba rya Nyungwe rizwiho kugira amoko anyuranye y’inyamaswa arimo ibisabantu (primates) biri mu moko 13, hakabamo inyoni z’ubwoko burenga 300, inyamabere z’ubwoko 75 ndetse n’ubwoko bw’ibiti bagize ishyamba 1,068.

Inyamaswa zimwe na zimwe zishobora kuboneka hafi bidasabye kwinjiramu ishyamba cyane, mu gihe izindi bisaba gukora urugendo rurerure kugira ngo uzibone kuko zidakunda kwigaragaza.

Kugira ngo izo zidakunda kwigaragaza ziboneke bisaba kuba abari mu rugendo bari kumwe n’ubayobora w’inararibonye ushobora kumva amajwi cyangwa umuraho wazo akamenya aho ziherereye.

Ingwe ni imwe mu nyamaswa zabaga muri Nyungwe ku manywa na nijoro ariko zimaze imyaka irenga 30 zitakigaragara
Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.