01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

08 February 2023 - 20:41
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika
Share on FacebookShare on Twitter

Abashoferi bakorera ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bashishikarijwe kubahiriza amategeko yose y’umuhanda ndetse bakanitwararika cyane kuko baba batwaye ubuzima bw’abantu benshi bashobora kujya mukaga bitewe n’uburangare cyangwa andi makosa yateza impanuka.

Uwo muburo watanzwe mu gihe hari bamwe bavugwaho kuvugira kuri telefoni batwaye imodoka, guhagarara ahatemewe, kugendera ku muvuduko ukabije, gutwara umubare w’abagenzi urenze uwagenwe, gukubaganya akagabanyamuvuduko, gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’ikinyabiziga n’andi makosa yateza impanuka.

Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu taliki ya 8 Gashyantare, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, ubwo Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakomzaga gahunda y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro hibandwa ku gushishikariza ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda kwirinda amakosa ayo ari yo yose yateza impanuka.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:’Umutekano wo mu muhanda ni inshingano za buri wese’; bwakomereje mu bigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare) hirya no hino mu gihugu.

Abashoferi n’abagenzi bakanguriwe kwirinda amakosa yo mu muhanda yateza impanuka, atari ugutinya guhabwa ibihano, bikaba ku bw’amahitamo yabo akwiye kandi bikagirwa umuco.

Mu ijambo yagejeje ku bashoferi n’abagenzi bari muri gare ya Nyabugogo, CP Kabera, yababwiye ko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije kwibutsa ingeri zose z’abakoresha umuhanda kwirinda amakosa mu rwego rwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati: “Mu gihe tuva aho twaraye tuza muri gare dukwiye kuhagera amahoro kandi tukaza no gusubirayo amahoro. Ibyo kugira ngo tubigereho ni uko twubahiriza ubutumwa bwa Gerayo Amahoro tukabungabunga umutekano wo mu muhanda.”

Yakomeje agira ati:”Umushoferi afite inshingano ku mugenzi atwara zo kumuvana aho aturutse no kumugeza aho agiye amahoro ariko n’umugenzi nawe akagira ibyo asabwa ku bw’inyungu z’umutekano wo mu muhanda wa buri wese.”

CP Kabera yasabye abashoferi kwihana amakosa yo kuvugira kuri telefoni batwaye imodoka, guhagarara ahatemewe, kugendera ku muvuduko ukabije, gutwara umubare w’abagenzi urenze uwagenwe, gutwara ikinyabiziga banyoye ibisindisha, gukubaganya akagabanyamuvuduko, gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’ikinyabiziga n’andi yose yateza impanuka.

Yabashishikarije kubaha uburenganzira bw’abanyamaguru, kwambara umukandara buri gihe no gusuzumisha ibinyabiziga byabo mu gihe cyagenwe kandi bakubaha abagenzi batwara babageza aho bagiye amahoro.

Ati: “Mugomba kwitwararika kurushaho cyane kuko muba mutwaye abantu benshi bivuze ko ubuzima bw’abo bantu bose ndetse n’umutekano wabo biba biri mu nshingano zanyu.”

Yakomeje asaba abagenzi kutarebera amakosa yateza impanuka ababatwaye mu modoka bakora, igihe bavuye mu modoka bakagendera ibumoso bw’umuhanda aho ibinyabiziga biza bibaturuka imbere babireba kandi bakambuka muhanda n’ubushishozi banyuze ahari inzira z’abanyamaguru.

Umuyobozi w’Ikigo gitwara abagenzi cya RITCO Nkusi Godfrey, yasabye abashoferi n’abagenzi kwirinda kuba ba nyirabayazana b’impanuka.

Yagize ati: “Impanuka ikwiye kwitwa impanuka gusa iyo yagutunguye ariko mu gihe umushoferi atwaye imodoka idafite icyemezo cy’ubuziranenge, yatendetse cyangwa avugira kuri telefoni, iyo si impanuka ahubwo ni we uba ari nyirabayazana wayo.

Akenshi bituruka ku burangare bugatuma uba nyirabayazana w’impanuka; izo ni zo tuganiraho hano hamwe n’ubuyobozi bwa Polisi bityo uburangare bwose bwateza impanuka hagafatwa ingamba zo kubwirinda mu rwego rwo kuzikumira.”

Yasoje avuga ko ari byiza ko hifujwe gukomereza iyi gahunda muri za Gare hagamijwe ko buri wese amenya icyo yakora ngo impanuka dufite n’ubwo atari nyinshi nazo zigabanyuke zizagere kuri zeru, anashimira Polisi y’u Rwanda kuba idahwema kubaba hafi umunsi ku munsi.

Niragire Isaac, wavuze mu izina ry’abashoferi, yavuze ko Gahunda ya Gerayo Amahoro ibubaka, ashimira Polisi y’u Rwanda ku bw’inyigisho bagezwaho buri gihe, asaba y’uko buri mushoferi n’abatwara abagenzi kuri moto bayumva, bakayubahiriza baharanira ko bo ubwabo, abagenzi batwaye n’abandi basangira umuhanda bajya bagerayo amahoro.

Abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange bari mu bagize igice kinini cy’abakoresha umuhanda bityo bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Iki ni icyumweru cya 10 kuva ubu bukangurambaga busubukuwe mu mpera z’umwaka ushize, nyuma y’uko bwari bwarahagaritswe mu mwaka wa 2020 bumaze ibyumweru 39 butangijwe, bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.