U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare

Ingabo z’u Rwanda n’iza Qatar zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano nyuma y’ibiganiro byahuje Umugaba w’Ingabo wa Qatar Lt. Gen. (Pilot) Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura.
Ayo masezerano yasinywe ubwo Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko rw’iminsi itatu, basuraga icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda.
Ibiganiro hagati y’Abagaba b’Ingabo z’ibihugu byombi byagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izijyanye n’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Ku wa Gatatu, Lt Gen Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit n’itsinda rimuherekeje kandi banakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Uru ruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi by’umwihariko uw’inzego za gisirikare, rurasozwa kuri uyu wa Kane.




