Nyuma y’uko umutingito wibasiye igihugu cya Siriya na Turikiya mu rukerera rwo ku wa 6 Gashyantare 2023, mu batabawe harimo n’uruhinja rwavukiye muri imwe mu nyubako zasenywe n’uwo mutingito muri Siriya, ikaba yari ifite amagorofa arindwi.
Gusa abakora ubutabazi basanze umubyeyi wabyaye urwo ruhinja atakiri muzima. Bikekwa ko rwavutse nyuma y’amasaha agera kuri arindwi habaye umutingito.
Dr Hani Maarouf umwe mu baganga bari kwita kuri uyu mwana, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko umwana bamusanganye udukomere, ariko babona ko ubuzima bwe bugenda bumera neza.
Uyu mutingito ukomeye uri ku kigero cya 7.8 wibasiye igice cyo mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Turikiya n’amajyaruguru ya Siriya umaze guhitana abarenga 9,500. Muri Turikiya honyine hapfuye abarenga 7000.
Hakomeje ubutabazi n’ubwo hamwe imvura nyinshi yakomye mu nkokora iki gikorwa, hari impungenge ko umubare w’ababuze ubuzima ushobora gukomeza kwiyongera.
Bamwe mu bafite ababo bagwiriwe n’inzu batangaje ko nta cyizere bafite ko abantu babo baba bagihumeka bitewe n’igihe gishize bataratabarwa.
Bimwe mu binyamakuru byo mu mahanga byatangaje ko umushakashatsi Frank Hoogerbeets wikorera ku giti cye, yari yatanze impuruza abicishije kuri twitter mu minsi 3 mbere y’uko uriya mutingito uba, ntibyahabwa agaciro.
Mu 1999 na bwo abantu barenga 17,000 bishwe n’umutingito ukomeye wibasiye amajyaruguru y’iburengerazuba bwa Turikiya.