Umutingito wishe abarenga 1,700 muri Turikiya na Siriya

Umutingito ukomeye wa dogere 7.8 wibasiye inyubako nyinshi zo mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’Igihugu cya Turikiya n’Amajyaruguru ya Siriya (Syria), yica abarenga 1,700 n’abandi ibihumbi n’ibihumbi barakomereka.
Uwo mutingito wabaye ahagana saa kumi z’igicuku wishe benshi kuko bari bakiryamye inzu zigwira abantu batuye mu muzenguruko w’ibilometero 17.9 ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Binavugwa ko uwo mutingito wanumvikanye muri Lebanon, Cyprus na Misiri (Egypt), ndetse wakurikiwe n’undi mutingito woroheje wabaye inshuro esheshatu.
Muri Siriya honyine abamaze kubarurwa ko bishwe n’uyu mutingito barakabakaba 800 mu gihe abo muri Turikiya bagera kuri 900.
Hari impungenge ko umubare w’abishwe n’uwo mutingito ushobora kwiyongera cyane kuko hakomeje ibikorwa byo kubashakisha mu nzu zahirimye.
Bivugwa ko hakiri abantu benshi baheze mu bikuta byabagwiriye bakiryamye, abaturage barokotse ahitwa Diyarbakir bakaba bavuga ko ibyababayeho ari agahomamunwa.
Inyubako nyinshi zagiye hasi, amatsinda y’abakora ubutabazi akomeje gushakisha mu matongo babifashijwemo n’abaturage barokotse.
Turikiya ni kimwe mu bihugu bizwi cyane ku Isi ko biherereye mu gace k’ibirunga bikiruka, aho imitingito yumvikana bya hato na hato ndetse hari n’ubwo itwara ubuzima bw’imbaga nini.
Nko mu 1999, abantu barenga 17,000 bishwe n’umutingito ukomeye wibasiye Amajyaruguru y’Iburengerazuba bwa Turikiya.