Bugesera: Abatwara imodoka nini bibukijwe kwirinda impanuka

Muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda y’ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro, itsinda ry’abatwara imodoka nini baganirijwe ku kwirinda impamvu zabateza impanuka mu mihanda. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 3 Mutarama 2023.
Ni nyuma yo gutanga ubutumwa bwo kwirinda impanuka ku batwara abantu ku magare, kuri moto, abanyeshuri n’abandi.
Muri ubu bukangurambaga bunguranye ibitekerezo ku cyakorwa mu kwirinda impanuka.
Ni igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza Imanishimwe Yvette ari kumwe n’Uhagarariye Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba ACP Innocent Kanyamihigo n’izindi nzego za Polisi.
ACP Kanyamihigo yasobanuye bimwe mu byo aba bashoferi bakwirinda bikagabanya 60% y’impanuka : Umuntu ntiyemerewe gutwara imodoka yanyoye ku bipimo bya 0,8%, gusatira abanyamaguru, gutwara unaniwe, ufite ibibazo byakurenze, kuvugira kuri telefone, gupakira ibirenze, umuvuduko,…
Abatwara imodoka nini bagaragaje ibibazo bahura na byo birimo abagenda bafashe ku modoka bihishe inyuma, abaturage babangiriza imodoka, kampani zibategeka gupakira ibilo birenze ubushobozi, ibibazo by’ibyapa,…
ACP Kanyamihigo yabijeje ubufatanye no kubikurikirana bigakosoka.



