Kigali: Umwana wemeye ko yacururizaga se urumogi yakatiwe igihano gisubitse

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahanishije igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri umwana w’imyaka 14 wari ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi.
Uyu mwana yatawe muri yombi mu kwezi k’Ugushyingo 2022, nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda isatse urugo rwabo ari we uri mu rugo ikahasanga udupfunyika tw’urumogi.
Muhire yemeye ko yacuruzaga uru rumogi ariko ko rwari urwa se. Umucamanza yavuze ko yaciye inkoni izamba azirikanye ikigero gitoya cy’imyaka y’uyu mwana.
Atangaza icyemezo cy’urukiko, umucamanza yavuze ko yashingiye ku kuba umwana yaremeye icyaha agasaba n’imbabazi.
Umucamanza yavuze ko Urukiko rwitaye kandi ku mvugo z’abatangabuhamya babajijwe, runazirikana ko uwo mwana wakoze icyaha afite imyaka 14 gusa.
Amategeko y’U Rwanda ateganya ko kuva ku myaka 14 umuntu akurikiranwaho ibyaha yakoze ariko agakurikiranwa nk’umwana kugeza agejeje ku myaka 18.
Umucamanza yavuze kandi ko Muhire yashowe mu cyaha kuko yakuriye mu muryango ucuruza ibiyobyabwenge dore ko na Nyina umubyara afungiwe iki cyaha.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mwana gufungwa imyaka 10, na bwo buvuga ko bwazirikanye ko akiri umwana kuko iyo aza kuba agejeje ku myaka 18 yari gusabirwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20.
Inkuru y’uyu mwana yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko yafunzwe afite imyaka 13.
Abantu benshi bari batangajwe no kuba umwana nk’uyu ajyanwa mu rukiko mu mapingu kandi basanzwe bazi ko umwana adakurikiranwa n’inkiko.
Gusa bitandukanye n’ibyari byavuzwe ku mbuga, umucamanza yavuze ko uwo mwana yakoze icyaha mu mpera za 2022 afite imyaka 14 kuko yavutse mu mwaka wa 2008.
BBC