Mu bantu 100 abagera kuri 48 baba barwaye inzoka-RBC

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa batandukanye bwagaragaje ko mu bantu bakuru 100 muri bo abagera kuri 48 baba barwaye inzoka zo mu nda.
Byagaragaye ko abantu bakuru barusha abana kuzirwara kuko mu bana baba bazirwaye ari 41%.
Inzoka zo mu nda ni imwe mu ndwara zititaweho ziganje mu Rwanda. Muri izo ndwara harimo bilariziyoze yiganje cyane ahakikije ibishanga, teniya y’ingurube ifite n’uburyo igera mu bwonko bw’umuntu igatera indwara y’igicuri, hari ibidido(ibitimbo), uruheri (shishikara), amavunja, ibisazi biterwa no kurumwa n’imbwa zidakingiwe n’ubumara buterwa no kurumwa n’inzoka.
Dr Tuyishime Albert Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwirinda no kurwanya indwara muri RBC, muri iki gihe u Rwanda ruzirikana ubukana bw’izi ndwara yagize ati: “ Mu Gihugu cyacu indwara zititaweho ndetse na Malariya ziraduhangayikishije cyane kubera ko zigitwara ubuzima bw’Abanyarwanda, zituma abantu bahora bivuza, zikadindiza iterambere ry’abantu ku giti cyabo n’Igihugu muri rusange”.
Yasobanuye impamvu ari indwara zititaweho agira ati: “ Ni indwara umuntu yavuga ko zititaweho koko ugereranyije n’izindi ndwara haba mu kuzivura, kuzirinda no gushoramo ubushobozi cyane cyane ubw’amafaranga kugira ngo ibikorwa byo kuzirinda bikorwe”.
Dr Tuyishime yakomeje agaragaza ko ariko hari n’izindi ndwara zarwanyijwe mu Rwanda ziri hafi gucika, kuko Igihugu cyashoboye kurandura indwara y’umusinziro iterwa n’isazi ya Tsetse. Hakaba hari intego yo kurandura na ziriya.
Nk’uko yabisobanuye, izo ndwara ndetse na Bilariziyoze ziterwa n’umwanda, kunywa amazi mabi, kudakaraba intoki uko bikwiye, kutagirira isuku ubwiherero no kwituma ku gasozi, abahinzi badatinya gufumbiza umwanda wo mu musarani bigakwirakwiza amagi y’izo nzoka zo mu nda.
Ati: “Twebwe mu Rwanda dufite gahunda yihariye yo kuzivura no kuzirandura aho bishoboka. Ni indwara zigomba kwitabwaho nk’izindi uwazirwaye ziramuzengereza, ziroroshye kuzirinda kandi zifite imiti hari icyo twakora ngo tuzirinde”.
Yagaragaje ko hari n’ibinini bitangwa mu bukangurambaga bwo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, asaba abaturage kujya bayitabira kurushaho no gushishikariza abandi uwo muco wo kuyitabira.
RBC igaragaza ko ari umubu utera Malariya, ari inzoka zo mu nda cyangwa izindi ndwara ziterwa n’udukoko, bigaragara ko utwo dukoko tuzitera twororokera ahantu henda kuba hamwe bityo buri wese akwiye kugira uruhare mu gusenya aho twororokera, yaba ari ingamba ihamye kandi ikomatanyije yafasha kurwanya indwara zititaweho na Malariya.

Dr Mugabo Jules ukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ( OMS) mu Rwanda, yagaragaje ko izi ndwara zititaweho zigera kuri 20, abantu bafite imwe muri izi ndwara barenga miliyari imwe ku isi hose. Nibura umuntu umwe mu bantu barindi aba afite indwara zititaweho.

Ati: “ Dukurikije uburemere zifite ntizari zikwiye kwitwa indwara zititaweho. Iyo ugenzuye usanga ziterwa n’isuku nke aho abantu batuye, mu nzu batuyemo, isuku nke ku mubiri, mu biribwa no mu binyobwa”.
Ku bijyanye n’ingenamigambi ku rwego mpuzamahanga nk’uko yabigarutseho, usanga izi ndwara zititaweho muri gahunda zitandukaye zo kurwanya indwara muri rusange ndetse zikagenerwa amafaranga make cyane ugereranyije n’izindi ndwara.
Ashingiye ku igenamigambi ry’u Rwanda rihuriweho n’inzego zitandukanye hari icyizere ko mu bihe biri imbere izi ndwara zizaba zitakitwa izititaweho ahubwo zizaba zarabaye indwara zitaweho cyane ku buryo zizaba zitakigaragara mu Gihugu.
Nyirishema Emmanuel wo mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo, ni umwe mu barwaye indwara y’imidido, mu buhamya bwe yavuze ko ayimaranye imyaka 15, yamufashe afite imyaka 16.
Yagiye kubona abona akaguru gatangiye kugenda kabyimba. Yagiye kwa muganga aravurwa ubu akaba amaze koroherwa.
Avuga ko ari indwara yamuteje n’ibibazo by’ubukungu kuko amaze kurwara atari akibasha gukora bituma urugo rwe rusenyuka, hakiyongeraho no guhabwa akato.
Ashima abaganga bamuvuye ubu akaba amaze koroherwa aho yongeye gusubira mu mirimo imufasha kwiteza imbere, n’ubwo atarakira neza ariko afite icyizere.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ijyanye no kurwanya izi ndwara zititaweho igira iti: “Dufatanye mu guhashya indwara zititaweho uko bikwiye ndetse na Malariya”.
Mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’ izi indwara zititaweho ndetse na Malariya hanagaragajwe uko tumwe mu dukoko tuzitera twororoka, ibipimo bikaba byafatiwe mu gishanga cya Kinyinya, mu Karere ka Gasabo.
