Impamvu hakenewe Abapasitori bashoboye

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 1, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu Rwanda kimwe no mu yandi mahanga hari gutangizwa amadini n’amatorero umusubirizo, ahanini agatangizwa n’abadafite ubumenyi buhagije muri Tewolojiya, ababikora uku, bagereranywa n’abaganga babaga batarabyigiye.

Iyo urebye abayobozi b’amatorero menshi mu Rwanda, ni bacye usanga barahuguriwe ijambo ry’Imana.

Kudahugurwa mu ijambo ry’Imana, ni ho usanga hari bamwe mu bapasitori barangwa n’imyitwarire idahwitse nk’imyambarire, kugaragaza amarangamutima iyo bigisha n’ibindi.

Hari kandi n’ubutumwa bigisha mu nsengero aho hari bamwe usanga bakora ibitari mu murongo umwe bitewe no kuba bahura n’ikibazo mu gutegura icyigisho.

Igisubizo cy’ibi byose, ni ishuri rya Bibiliya Africa College of Theology(ACT) rigamije kwigisha abayobozi b’amatorero.

Rev Dr Charles Mugisha, Umushumba Mukuru w’itorero New Life Bible Church akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro w’Ishuri rya Tewolojiya na Bibiliya rya Africa College of Theowology, asobanura ko iyi kaminuza yigisha Abapasitori kugira ubushobozi bwo kumenya ijambo ry’Imana.

Agaragaza ko u Rwanda rukeneye abapasitori bashoboye kandi bazi kwigisha ijambo ry’Imana.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’iyi kaminuza butangaza ko muri ACT higamo abapasitori baturutse mu matorero atandukanye arimo ADEPR, AEBR, Zion Temple n’andi.

Mu kiganiro Rev Dr Mugisha aherutse kugirana n’itangazamakuru, yagize ati “Ni ngombwa ko umuntu ukora umurimo w’Imana aba yarahamagawe n’Imana ariko abo Imana yahamagaye irabahugura kandi igakoresha abandi bakozi bayo mu kubahugura no gutegura umurimo w’Imana”.

Ashimangira ko umuhamagaro wonyine udahagije ahubwo ko ukeneye guhugurwa kandi no guhugurwa nta muhamagaro na byo ngo nta kamaro.

Pasiteri John Bosco Kanyangoga, Umuyobozi wa Zion Temple ishami rya Nyarutarama, urimo kwiga Tewologiya mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Africa College of Theology, agaragaza ko abayobora amatorero batarahuguwe bashobora gutwarwa n’amarangamutima.

Ati “Ugasoma nk’ijambo bijyanye n’ibihe urimo gucamo bikagukoraho, ugasanga urimo kwigisha amarangamutima yawe cyane, kurusha uko Bibiliya yashakaga kwigisha”.

Kaminuza ya ACT yigwamo n’abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Uganda, Nigeria, Gabon, Angola, DRC n’ahandi.

Mu mpera z’uyu mwaka abanyeshuri bagera kuri 200 bazahabwa impamyabumenyi muri ACT, ari nabwo iyi kaminuza izatangira kohereza abanyeshuri mu matorero nk’abashumba bahuguwe.

Kaminuza ya ACT ifite abanyeshuri basaga 300 ikaba yaratangiye mu 2013 igamije kwigisha abapasitori n’abandi bakora umurimo w’Imana mu buryo butandukanye.

Dr Charles yahamirije Imvaho Nshya ko iyi kaminuza yemewe na HEC ikaba imaze gushyira ku isoko abanyeshuri basaga 200.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 1, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE