Imiturire ni kimwe mu bikorwa bigira ingaruka iyo idakozwe mu buryo bubungabunga ibidukikije, bityo mu Karere ka Gicumbi hatangiye kubakwa Imidugudu y’icyitegererezo yihanganira imihindagurikire y’ibihe.
Binyuze mu mushinga Gicumbi itoshye (Green Gicumbi Project), hatangiye kubakwa Imidugudu yihanganira imihindagurikire y’ibihe, ahazubakwa inzu 200, mu Mirenge ya Rubaya n’uwa Kaniga, aho buri umwe ugenewe kubakwamo inzu 100 zo gutuzamo abantu bari batuye mu manegeka.
Umukozi wa Green Gicumbi ushinzwe ibikorwa remezo, Eng. Fulgence Dusabimana yatangarije Imvaho Nshya ko inyubako zirimo gushyirwa muri iyo midugudu y’icyitegererezo yita ku kureba uko ihangana n’imihindagurikire y’ibihe, igahabwa abari batuye nabi mu manegeka.
Ati: “Hano turi harimo kubakirwa abaturage turimo gukura mu manegeka, muri gahunda yo kubakira imiryango 200, hubakirwa imiryango 100 muri Rubaya n’indi 100 muri Kaniga. Tumaze kuzuza inzu z’imiryango 40 muri Rubaya, twatangiye na hano muri Kaniga aho turimo kubakira imiryango 60.
Yasobanuye ibikurikizwa ngo izo nyubako zibe zihangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati: “Ibijyanye n’imbata z’inzu zihanganira imihindagurikire y’ibihe kubera impamvu zitandukanye, iya mbere ni ibikoresho dukoresha, ni ibikoresho byabonetse tutangije ikirere, amatafari dukoresha atwikwa mu buryo butangiza amashyamba, hakoreshwa ubundi buryo butari ugukoresha inkwi dusanzwe tuzi, hifashishijwe ibishishwa bya kawa, iby’umuceri n’ibindi, kandi butanga ingufu mu gutwika amatafari kandi agashya ku rwego rwo gukoreshwa.
Ikindi ibiti bikoreshwamo ntitwemerera imishoro nubwo dukoresha ibiti mu bikwa kuko ibiti bihendutse, ariko dukoresha imbaho zabonetse mu biti bikuze.

Amabati buriya ntabwo amabara tuyahitamo uko tubonye, tureba ngo ni ayahe mabati ari bwakire urumuri ariko akagerageza gusubiza urumuri rwinshi mu kirere na byo turabireba. Ku buryo ubuhehere mu nzu bwiyongera”.
Yongeyeho kandi ko aho ku Mudugudu wa Kaniga, amazi y’imvura afatwa akajya mu bigega, agakoreshwa mu buryo butandukanye bitewe n’icyo ateganyirizwa gukoreshwa.
Ati: “Akenshi ahagiye umudugudu usanga hepfo yawo hatangiye kuza imikoki, hano dufata amazi ngo atangiza kandi tukigisha abaturage uko bayasukura bitewe n’icyo azakoreshwa”.
Umwe mu baturage, bakora imirimo yo kubaka ku Mudugudu wa Kaniga, akaba ari umusore yavuze ko ari byiza kuba wubatswe, kuko hari abantu bari batuye ahantu habi.
Ati: “Uyu Mudugudu uziye igihe kuko abatishoboye bazawutuzwamo bazaba batuye neza, bafite mazi hafi yabo”.
Yongeyeho ko n’abahakora babyungukiyemo kuko bahembwa amafaranga akabafasha mu iterambere ryabo n’imiryango yabo.
Undi ukora imirimo yo guhereza (ubuyede) w’umukobwa yavuze ko yizera ko kuba afite akazi ku nyubako y’uwo mudugudu bizamufasha kwiteza imbere.
Ati: “Mbere yo kuza gukora hano nabagaho bingoye, naryaga ari uko mvuye guca inshuro, ariko kuba nabonyemo akazi bizamfasha gukora umushinga uciriritse wo gucuruza mbashe kwiteza imbere.
Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo mu Murenge wa Kaniga kugira ngo uzatuzwemo imiryango 60 itishoboye igituye mu manegeka, igeze ku gipimo cya 69%.

