Umunuko wibasiraga abahisi n’abagenzi, inzoka zo mu nda zabyimbishaga abana zidasize n’abakuru, n’izindi ndwara zituruka ku mwanda, byose byabaye amateka mu Mudugudu wa Bugu uherereye mu Kagari Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, nyuma y’aho bamwe mu bawutuye batagiraga ubwiherero bubakiwe imisarani ya kijyambere.
Ubu iyo uganiriye na bamwe muri abo bamaze kubakirwa, baratebya bakavuga ko iyo misarani mishya bashobora kuyiraramo bagasinzira, kubera uburyo ikoranywe ubuhanga kandi yoroshye kuyikorera isuku. Hari n’abatariyumvisha uburyo imisarani bitumamo isirimutse kurusha inzu batuyemo.
Abenshi muri abo baturage bubakiwe imisarani ni abasigajwe inyuma n’amateka bimuwe ahaguriwe Pariki y’Igihugu ya Gishwati Mukura, bakaba bishimira ko kuva bubakirwa iyo misarani yabahinduriye ubuzima kuko batakirwara cyangwa ngo barwaze indwara zituruka ku mwanda nk’uko byagendaga mbere.
Icyimanizanye Alphonsine, ni umwe muri bo wasobanuriye Imvaho Nshya uburyo imisarani ya mbere yabatezaga umwanda ukabije by’umwihariko mu bihe by’imvura aho amazirantoki yabasangaga imusozi, umunuko ugatungura n’amasazi akaba abonye akazi ko gukwirakwiza indwara.
Avuga ko bakundaga kwibasirwa n’uburwayi bw’inzoka zo mu nda ndetse ukaba wagira ngo Umudugudu wose baviduriye imisarani hanze kuko umunuko watumaga n’abanyura i Busigari bose bagenda bapfutse amazuru.
Ati: “Imyobo y’imisarani ya mbere ntiyabaga ifunze, nta n’ubwo inkuta zayo zari zihomye, imisarani yabaga ifite imyenge. Twagiraga imbogamizi iyo imvura yabaga iguye kuko ibyo munsi byazamukaga hejuru bigateza umwanda. Twahoraga mu munuko n’abatambuka mu muhanda bakumva bidasanzwe. Ikindi n’amasazi yabaga yaza akagera mu nzu, ku masafuriya cyangwa se ku masahani ari ku gatanda.”
Ashimira Leta y’u Rwanda yabagejejeho umushinga wo kububakira imisarani kuko bahise babona impinduka aho abana batakirwaragurika, umunuko wahise ugenda nka nyomberi, ndetse na bo ngo bararyama bagasinzira.
Yakomeje agaragaza uburyo benshi muri bo bakekaga ko abana babyimba inda babiterwa n’amarozi, ariko baje gusanga bwari ubujiji. Ikindi ngo ntibagikoresha ibyatsi mu kwisukura ahubwo bakoresha amazi, kandi imisarani yabo ihora itwikiriye bitewe n’ubuhanga yubakanye butuma yifundikira ikimara gukoreshwa.

Mugenzi we witwa Bigirimana Jean Bosco, na we ahamya ko ubuzima bwahindutse ariko akagaragaza ko abubakiwe imisarani bakiri bake ugereranyije n’abayikeneye kandi kuyubaka bisaba ubushobozi bitewe n’amabuye y’amakoro atuma kubona n’umwobo nibura wa metero imwe bihenda cyane.
Mu gihe abenshi muri uyu Mudugudu batagize amahirwe yo kubakirwa bakigowe no kwiyubakira imisarani yujuje ibisabwa, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko ingo zubakiwe iyo misarani zitarenga 70 kandi byari igerageza kugira ngo n’abafite ubushobozi babyigireho.
Gusa yanakomoje kuri gahunda yo gufatanya n’abaturage kugira ngo abatabasha kwiyubakira nibura batange uruhare bafite maze bunganirwe, kugira ngo n’ingo zisaga 1600 zitaragira ubwiherero mu Karere kose zizabe zibufite bitarenze muri uyu mwaka.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ishimwe Pacifique, yabwiye itangazamakuru ko isuku n’isukura ari umuhigo bihaye cyane ko bitari mu muco w’abaturage baho.
Yemeza ko kubirebana n’ubwiherero, abaturage batuye mu gice kirimo amakoro bagorwa cyane no gucukura ubwiherero, ari na yo mpamvu hakozwe igerageza ry’ubwiherero bushobora guhangana n’amakoro.
Ati: “Twakoze igerageza ry’ubwiherero bushobora guhangana n’amakoro mu Murenge wa Cyanzarwe ndetse n’uwa Mudende, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu. Muri uyu mwaka tumaze kubaka ubwiherero bugera kuri 70, tubona nibigenda neza twakangurira abaturage babifitiye ubushobozi kubwiyubakira ariko tugakomeza no gufasha aba bandi badafite ubushobozi kuko nk’uko mwabibonye ni ubwiherero busaba ubushobozi bwinshi ku buryo umuturage wo mu cyiciro cyo hasi atabasha kubwiyubakira.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko inzoka zo mu nda ari imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye, kuko inyinshi abantu bahura na zo ziterwa n’ibibazo by’isuku nke birimo no kutagira ubwiherero bwiza kandi bwujuje ibisabwa.
Nshimiyimana Ladislas, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye (NTDs), yavuze ko inzoka zo mu nda zibamo ubwoko bwinshi ndetse n’indwara zitera ziri ku kigero cya 41% mu bana na 48% mu bakuze mu Rwanda.
Yavuze ko uretse indwara zo mu nda, kugira isuku n’isukura birinda n’izindi ndwara nyinshi, yibutsa ko isuku igomba guhera ku mubiri ikagera ku hantu umuntu atuye.





