Kuri uyu wa Kabiri, indi ndege y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yo mu bwoko bwa Sukkoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda iraraswa isubira i Goma yaka umuriro.
Amakuru yatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda avuga ko iyo ndege yinjiye mu kirere cy’u Rwanda ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Ni inshuro ya gatatu indege y’ingabo za RDC y’ubwo bwoko yari ivogereye ikirere cy’u Rwanda kandi buri gihe cyose ubuyobozi bwandikiraga Guverinoma ya Congo ko butazakomeza kwihanganira ubwo bushotoranyi.
Ku nshuro ya mbere indege y’intambara ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yavogereye ikirere cy’u Rwanda taliki 7 Ugushyingo 2022, imara umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu ibona gusubira i Goma.
Igikorwa nk’iki cyaherukaga taliki 28 Ukuboza 2022 ubwo na bwo indege yo mu bwoko bwa sukhoi-25 yavogeraga ikirere cy’u Rwanda mu gace k’ikiyaga cya Kivu.
Mu karere ka Rubavu abaturage babonye indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ivogera ikirere cy’u Rwanda, bavuga ko bafite icyizere inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ubushobozi bw’igihugu bwo kubarinda.
Nikibazo