Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe ( CHENO) ruvuga ko umuntu wese ashobora kuba intwari; bidasaba ubukungu, imyaka cyangwa umuryango avukamo. Icyo bisaba ni uko icyo umuntu akora cyose agikora neza, akarangwa n’umurimo unoze ariko anazirikana gushyira imbere inyungu z’Igihugu.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO Nkusi Déo yabisobanuye agira ati: “Umuntu wese ku giti cye ashobora kuba intwari n’iyo yaba akiri mutoya. Icyo twasaba ni uko icyo umuntu akora cyaba itafari muri rya terambere ryo kubaka ya nzu ngari yitwa Igihugu, muri ya mibereho myiza y’Abaturarwanda bose, icyo gikorwa gishobora kumuha ya mpeta y’ishimwe ariko na we ubwe akumva yishimye no mu muryango mugari abantu bakamushima”.
Ni ubutumwa atanze mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda uba buri mwaka ku itariki ya 1 Gashyantare. Ubu akaba ari no mu cyumweru cy’Ubutwari cyatangiye ku wa 20 Mutarama 2023.
Nkusi Déo yakomeje avuga ko uko kurangwa no gukora cyane kandi ugakora umurimo unoze bijyana no kugira uruhare mu gusigasira ibimaze kugerwaho, kubirinda no kubiteza imbere mu bwiza no mu bwinshi.
Mbere ubutwari babureberaga ku rugamba rwo kurinda no kwagura igihugu, ariko kuri ubu hari n’urundi rugamba bureberwaho.
Nkusi ati: “N’ubu turi ku rugamba ruhoraho rw’iterambere n’imibereho myiza. Ni urugamba rutureba twese tugomba kwitangira, tugomba guhagurukira, tugashyira imbere inyungu rusange z’igihugu n’izacu zikaziramo”.
Yasobanuye ko ubutwari ari imwe mu ndangagaciro nyinshi ziri mu muco w’Abanyarwanda, akaba ari bwo bwubatse iki Gihugu bukigeza aho kigeze uyu munsi, ni na bwo bwagiye bugikura mu ngorane cyagiye kinyuramo.
Abanyarwanda bakaba bakwiye gukomeza kwimakaza umuco w’ ubutwari mu byo bakora byose, bagaharanira ko Igihugu cyabo kidasubira inyuma.
Nkusi avuga ko buri gihe cyose u Rwanda rwanyuze mu bizazane rwagize abarwitangira baba urubyiruko n’abakuru kugira ngo rubisohokemo.
Ati: “Urebye mu mateka y’u Rwanda, muri aka karere dutuyemo, ibizazane byagiye biba byinshi; wagera mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yaho ugasanga rwaranyuze mu bintu bikomeye byinshi”.
Yongeyeho ati: “Mu bikomeye cyane bya vuba abantu benshi bazi ni ubukoloni n’ingaruka zabwo, ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tuvuga ko icyo gihe u Rwanda rwasaga nk’aho rugiye kuva ku ikarita y’Isi, nk’igihugu, nk’umuryango mugari w’abantu, byasaga nk’aho byarangiye, ariko ubu urabona ko Igihugu cyongeye kikazanzamuka kikagera aho kigeze uyu munsi, kikaba ari n’intangarugero muri Afurika. Bivuze ko habaye intwari zatumye kizamuka, kikongera kubaho, habayeho ubwitange no gukora cyane, gufatanya no kugira ishyaka”.
Asanga kandi indangagaciro ziri mu muco w’u Rwanda zo gufatanya, kugira ishyaka, ubumwe, kugira imyitwarire myiza n’ubumuntu n’ubuyobozi bwiza bwita ku baturage ari umusingi watumye Igihugu cyongera gukomera, gitera imbere.
Ati: “Urugendo turimo tuzarukomeza kuko iterambere ni ikintu kidahagarara, ntitwavuga ko twageze aho twifuza ariko turabona turi mu nzira nziza nk’Igihugu, turabona ko umusingi ari mwiza, bivuze ko abakiri bato n’urubyiruko, abadukomokaho n’abana bazabyara bafite umusingi bagomba guheraho kugira ngo bakomeze iyo nzira; barinde ibyagezweho babiteze imbere”.
Nkusi Deo avuga ko uyu muco w’ubutwari wazahuye u Rwanda ukwiye gukomeza kwimakazwa kandi ugatozwa n’abakiri bato, nubwo CHENO ifite inshingano zo kuwigisha no kuwukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ariko hakenewe ubufatanye n’umusanzu w’izindi nzego.
Ati: “Umurimo dukora ahanini ni aho wubakiye; icyiza tukagishima, ikibi tukakigaya tukacyamagana, ariko dusanga ari umurimo ugomba gukorwa n’abantu bose, abakuru n’abato, za nzego zose zishinzwe kurera abana, abakiri bato, tugafatanya twese kuko tutabikoze gutyo wasanga abakiri bato babyibagiwe n’abatakiri bato ugasanga bagize ukuntu barengwa bakarangara”.
Kwimakaza uriya muco kandi bisaba kugaruka ku bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye igihugu akamaro, hagasobanurwa neza igihe bakoreyemo ibyo bikorwa, ikiguzi byasabye hamwe na hamwe usanga kigera no kuguhara amagara yabo, buri wese akabikuramo isomo. Ni muri urwo rwego habaho kuzirikana Intwari z’Igihugu.
Ibyiciro by’Intwari Abanyarwanda bazirikana
Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO Nkusi Déo, hari intwari zemejwe ku rwego rw’Igihugu ariko hari n’izindi nyinshi cyane zitari ku rutonde ruriho ubu, zizirikanwa.
Ati: “Hari intwari zemejwe, umubare runaka tuzi, ariko hari n’abandi bakoze ibikorwa by’ubutwari bitandukanye byabera urugero rwiza Abanyarwanda cyane cyane abakiri bato, na bo turabazirikana n’ibikorwa byabo turabivuga. Hari nk’urugero rwiza; Umusirikare utazwi izina: ni Ingabo y’Igihugu, ni umusirikare uhagarariye abandi basirikare bose bitangiye u Rwanda kuva rwabaho, aba kera, ab’iki gihe n’abo mu gihe kizaza turabazirikana”.
Intwari z’Igihugu zifatwa nk’icyitegererezo ziboneka mu nzego 3:
Imanzi
Muri uru rwego harimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’Umusirikare utazwi Izina uhagarariye Ingabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n’ibizaza.
Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yaranzwe no kurwanya akarengane, arwanya ikibi atitaye ku ngaruka byamugiraho. Yari azi ubukana bw’intambara ariko ntiyatinya kuyobora iyari iruhije kurusha izindi ari yo yo kubohora u Rwanda.
Imena
Muri iki cyiciro habarizwamo:
Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre wabaye umwami w’u Rwanda mu 1931-1959. Yagize umutima ukomeye kandi ucyeye, ntiyatinya guhangana n’Ababiligi bari bamufiteho ububasha bukomeye, aharanira ubwigenge bw’Igihugu cyane cyane nyuma y’umwaka wa 1952. Yaharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Michel Rwagasana wabaye Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Igihugu cy’u Rwanda n’Umunyamabanga w’Umwami Mutara III Rudahigwa. Yabaye umukozi wa Leta Mbiligi muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura. Yagaragaje gukunda Igihugu, yari ku isonga mu baharaniye ubwigenge bwacyo.
Uwiringiyimana Agathe wabaye Minisitiri w’Intebe kuva muri Nyakanga 1993 kugeza muri Mata 1994. Yagaragaje ubwitange mu murimo yakoraga, yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri, icyo gihe abashinze icyo bise “iringaniza” bari bagitegeka Igihugu.
Niyitegeka Felicité wakoze imirimo itandukanye yo kwigisha, kurera, gucunga umutungo no gufasha abatishoboye. Yabaye indakemwa mu mibereho ye, yagize umutima ukunda abantu kugeza ubwo apfana n’abamuhungiyeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyeshuri b’i Nyange bigaga mu mwaka wa 5 n’uwa 6 mu ishuri ryisumbuye riherereye mu Karere ka Ngororero, (ahari mu Ntara ya Kibuye), taliki ya 18 Werurwe 1997 ubwo baterwaga n’abacengezi bakababwira ngo Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo, banze kwitandukanya bavuga ko bose ari Abanyarwanda.
Ingenzi
Ni intwari iyinga Imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje. Muri iki cyiciro nta muntu wari washyirwamo.
CHENO ivuga ko ubushakashatsi ku bakoze ibikorwa by’ubutwari n’ibindi bikorwa by’ingirakamaro bukomeje.
Muri iki cyumweru cyo kuzirikana Ubutwari hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye, hari igitaramo kivuga ku butwari bw’Abanyarwanda, ibiganiro bikorwa hifashishijwe itangazamakuru, imikino inyuranye (Volleyball, gusiganwa ku magare, Football, Handball, …), ibiganiro mu mashuri abanza, ayisumbuye, amakuru na kaminuza no gusura aharanga amateka y’ubutwari.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.




