09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe kurangwa n’umuco w’ubutwari

24 January 2023 - 04:19
Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe kurangwa n’umuco w’ubutwari
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO) rurasaba urubyiruko rw’u Rwanda guharanira kurangwa n’umuco w’ubutwari n’ imyitwarire ikwiye.

Ibi babisabwe mu gihe ubu hakomeje icyumweru cy’ubutwari, kimwe mu bikorwa biri muri gahunda yo kwizihiza Umunsi w’Intwari taliki ya 1 Gashyantare.   

Shumbusho Augustin umwe mu bashinze Umuryango w’Urubyiruko utari uwa Leta OHOD IHUMURE, wita ku bana bahoze ku muhanda, avuga ko gutangira uyu muryango babikomoye ku bwitange bwaranze Intwari z’u Rwanda.

Yagize ati: “Ni ukwigomwa kuko intwari ifite icyo iba yigomwe buri gihe, rero navuga ko natwe twigomwe kwa kwinezeza kose kugira ngo tubonere aba bana umwanya n’ubushobozi.”

Ku rundi ruhande, Ishimwe Teddy na bagenzi be bakiri mu ishuri bashinze umuryango w’ urubyiruko bise IMANZI bagamije gufasha bagenzi babo bakeneye ubufasha, aha baganiraga uko bari gukurikirana abana bafite ubumuga batishoboye, banagaragaza icyabibateye.

Ati: “Nubwo bafite ubumuga ariko bazakorera igihugu mu mbaraga zabo bafite ni yo mpamvu natwe twavuze ngo reka tubafashe bazamuke bagire aho bagera kuko na bo ni nka twe. Ariko ndavuga ngo ese uko meze ni ko undi ameze, ni yo mpamvu twiyegeranya ngo tubafashe nta kindi bisaba usibye ubushake kandi iyo mwiyegeranyije mugera kuri byinshi.”

Uku kutihugiraho, kwirinda ibirangaza nk’ibiyobyabwenge n’indi mico mibi ni nabyo urubyiruko muri rusange rugaragaza ko babigendera kure mu rwego rwo kwiyubaka no kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Uwingabiye Marie Alice/Urubyiruko: “Ubusambanyi, ibiyobyabwenge ndabyirinda kugira ngo bitangira imbata maze nkisanga muri gereza ugasanga ubuzima bwahagarariye aho ntiwigirire akamaro, cyangwa ngo ukagirire igihugu.

Mbonyinshuti Claude umwe muri uru rubyiruko, ati: “Icya mbere ni ukuba inyangamugayo, kwanga umugayo nk’urubyiruko nkigira ku bambanjirije babaye intwari.”

Muri ibi bihe hakomeje icyumweru cy’ubutwari nka kimwe mu bikorwa bigamije kwizihiza Umunsi w’Intwari uba buri mwaka taliki ya Mbere Gashyantare, urubyiruko rusabwa gukomeza kurangwa n’ubufatanye no guharanira kubaka igihugu mu bushobozi bafite bagafatira urugero ku ntwari z’igihugu nk’uko Rwaka Nicolas ushinzwe ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe abivuga. 

Yagize ati: “Ni uko bagomba kumenya ko iki gihugu cyubatswe n’abana b’ u Rwanda, kandi kizakomeza kubakwa na bo, bamenye ko iki gihugu nta we bagisiganira ikindi ni ukwigira ku ntwari zababanjirije, ndetse bakigira ku buyobozi buriho ubu buha agaciro abagore, abana n’urubyiruko, aha rero bagomba kuhafatira urugero rwiza ariko kandi n’ibyo badasobanukiwe bakabibaza.”

Urubyiruko kandi rusabwa guhora ruharanira kurangwa n’umuco w’ubutwari ndetse bakazirikana agaciro k’ ubumwe bw’Abanyarwanda nk’uko Nicolas akomeza abivuga:

“Iyo urangwa n’umuco w’ubutwari ubanza kureba ibiri mu nyungu rusange aho kwirebaho, agomba kuba kandi azi agaciro k’ubumwe bw’Abanyarwanda mugahuza imbaraga, ni cyo twifuza rwose kandi buriya abahuje imbaraga n’ubundi barajyana.”

RBA

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.