Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) wiyemeje gukomeza kuba abavugizi beza b’u Rwanda muri icyo higugu no kubaka umubano n’ubushuti mu nyungu z’Igihugu cyabibarutse.
Mu birori byo kwifurizanya Umwaka mushya wa 2023, abo Banyarwanda bagaragaje ko gutura mu gihugu cy’Igihangange ku Isi bidashobora kubibagiza uruhare bafite mu iterambere ry’u Rwanda kuko baruhoza ku mutima, kuko isano bafitanye na rwo ikomeye cyane kandi bazakomeza kuyisigasira.
Cathy Rwivanga, wavuze mu izina ry’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri USA, yavuze mu buryo burambuye ibikorwa byabo by’ahahise ndetse n’imishinga y’ahazaza bafite, agaragaza uburyo bishimira kuba bashyigikiwe na Leta y’u Rwanda.
Yaboneyeho gusaba abagize Diaspora Nyarwanda muri USA kongera ubuvugizi bakorera u Rwanda, kurema ubushuti n’ubutwererane bugamije kugeza u Rwanda ku ntsinzi irambye.
Yagize ati: “Reka tugende tube abavugizi b’u Rwanda, tuganire kandi dutsure umubano mu nyungu z’u Rwanda, dushake abafatanyabikorwa mu nyungu z’u Rwanda, kuko niduhuza imbaraga tuzageza u Rwanda ku rwego rurushijeho kudutera ishema.”
Gasagara Rumenera Armen, umwe mu bitabiriye ibi birori, yagize ati: “Uyu munsi ni ingenzi cyane kuko ni umwanya ufata ukamenyana n’abandi, ukagira byinshi wabigiraho… Kugira ngo tuze hamwe dusangire ibitekerezo, twishimire ibyo twagezeho, ni nk’umwana uje mu rugo… Baravuga ngo amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho, u Rwanda ni u Rwanda nanjye ndi Umunyarwanda.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Mathilde Mukantabana, yavuze ko ari iby’agaciro kuba Abanyarwanda batarageze muri icyo gihugu ngo basinzire, ahubwo bakomeje kuzirikana igihugu cyabo bagishakira amaboko agiteza imbere.

Yagize ati: “Ni ikintu gikomeye cyane kuko Abanyarwanda bari muri Amerika, ni amaboko y’Igihugu cyacu kubera y’uko bataje ngo basinzire ahubwo bakomeza bareba uburyo bumva ko Igihugu cyabo cyakomeza kugera aho gikwiye kugera. Aba bitwa Intara ya Gatandatu, icyiza cyo mu gihugu barimo ni uko ari n’Abanyamerika bakaba n’Abanyarwanda.”
Yavuze ko nta bandi bakwishimana mu bikorwa bakoze mu mwaka ushize ndetse no kwishimira imihigo bafite y’ahazaza batari abo basangiye Isano y’Ubunyarwanda n’inshuti zabo, agaragaza ko basangira ibyiza ndetse n’ibikomeye bikeneye ibitekerezo n’amaboko yabo.
Yashimiye Abanyarwanda baba muri iki gihugu ko badatezuka ku gutanga umusanzu wabo ku iterambere ry’ibihugu byombi, na we abashishikariza guhora bakorana bya hafi n’u Rwanda kugira ngo bakomeze gushyigikira urugendo rw’iterambere.
Mu minsi ishize bamwe muri bo baheruka kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye 3,000 yo mu Karere ka Huye. Bakaba bavuga ko ari inshingano zabo gusubiza amaso inyuma bagashyigikira u Rwanda mu iterambere ryarwo.
Amb. Mukantabana yagarutse ku nkunga inshuti z’u Rwanda zirugenera n’uburyo ziyemeje kudatezuka mu gushyigikira icyerekezo rufite yo kubaka iterambere rirambye ritagira n’umwe risigaza inyuma.
Ibyo birori byitabiriwe n’Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda, abanyamakuru n’Abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye cyabereye i Washington DC ku wa 21 Mutarama, cyateguwe ku bufatanye bw’Ambasade y’u Rwanda n’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Maryland.
Bafashe umwanya wo kumva no kuzirikana ubutumwa busoza umwaka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku mugoroba wo ku italiki ya 31 Ukuboza 2022.
Perezida w’Ihuriro ry’Abanyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Yehoyada Mbangukira, yavuze ko guhura kw’Abanyarwanda birenze kwizihiza Umwaka Mushya cyane ko ari amahirwe yo guhura bakamenyana ndetse bakanungurana ibitekerezo ku nshingano bafite zo gukorera Igihugu cyababyaye.





Nibyiza kuba umunyarwanda ukugira perizida by’umwiharika uhesheje igihugu ke agaciro kuruhanda muzamahanga nkanyakubahwa Perizida wacu dukunda cyane P.Kagame