“Gutinda si uguhera…” nk’uko bigaragara mu butumwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye abatuye mu bice byo hanze y’Umujyi wa Kigali, abizeza ko mu bihe bya vuba azatangira kwifatanya na bo muri Siporo Rusange imaze kuba ubukombe mu Mujyi wa Kigali.
Aha Perezida Kagame yasubizaga umwe mu Banyarwanda bavugaga ukuntu byaba byiza Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu bagiye bifatanya n’abatuye mu bice by’Intara z’Igihugu nk’uko babigenza mu Mujyi wa Kigali.
Ubwo butumwa Perezida Kagame yanditse asubiza ni ubw’uwitwa Placide, wagize ati: “Mbega uko byaba byiza basi natwe mu Ntara badusuye tugakorera Siporo hamwe; nta cyiza nka byo”
Ubwo butumwa bwaje nyuma y’aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Kigali muri Siporo Rusange (Car Free Day) isoza ukwezi kwa Mutarama yabaye ku Cyumweru taliki ya 22.
Perezida Kagame yagize ati: “Gutinda si uguhera…..bizashoboka bitaraba kera … Inama: Tuzatangirire mu yihe Ntara?”
Iki gikorwa kimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali gikorwa kabiri mu kwezi, aho imihanda imwe n’imwe yo mu Mujyi ikumirwamo imodoka kugira ngo abaturage bafatanyije n’abayobozi mu nzego zitandukanye bakore siporo bisanzuye.
Nubwo ku ruhande rumwe iyi siporo ibonwa nk’uburyo bwo kuruhuka no kwishimisha ku Banyakigali, Inzego z’ubuzima zihamya ko ari umusingi wo kurwanya indwara zitandura (NCDs), mu gihe impuguke mu bidukikije zo ziyibona nk’intambwe ikomeye mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere kuko imodoka zibyohereza mu kirere ziba zagabanyutse.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hejuru ya 80% by’indwara zitandura zijyana abantu kwa muganga zishobora kwirindwa binyuze mu gukora siporo nibura iminota 30 ku munsi, kandi ubikora neza ashobora kubaho ubuzima buzira umuze akaba ingirakamaro ku muryango we no ku Gihugu.
Uko iminsi ihita, ni ko muri ikigikorwa cyishimirwa na benshi barimo n’Abanyamahanga basura u Rwanda kugenda cyongerwamo imikino mishya yiyongera ku kugenda n’amaguru, kunyonga igare, imyitozo ngororamubiri n’ibindi bikorwa binyuranye.
Kuri ubu hamaze kwinjiramo umukino wa Tennis ukinirwa ku muhanda (Road Tennis) na Ping Pong ndetse n’ibyanya byimukanwa byahariwe imyidagaduro y’abana bato.
Abitabiriye Siporo basuzumwa indwara zitandura, ndetse kuri ubu ku rutonde rw’ibikorwa by’ubuzima hiyongereyeho igikorwa cyo gutanga amaraso ku babyifuza kandi bujuje ibisabwa.
Uko Siporo Rusange yagenze mu mafoto/ © Village Urugwiro













