Amashyamba ni nk’ibindi bihingwa akenera kwitabwaho mu gihe yaba ashaje agasazurwa hagamijwe ko atanga umusaruro, uretse akamaro kayo gasanzwe kazwi ko gufata ubutaka ntibwibasirwe n’isuri kimwe no kuba ayungurura umwuka n’ibindi.
Kuyasazura nk’uko byatangajwe n’impuguke mu by’amashyamba, akaba n’umukozi ushinzwe kubungabunga amashyamba ku buryo burambye no kugabanya ibicanwa biyakomokaho, mu mushinga Green Gicumbi, Rurangwa Felix, yatangarije Imvaho Nshya ko gusazura amashyamba biyongerera agaciro, afasha mu kubungabunga ibidukikije akanafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati: “Aha ku musozi wa Rukomo hari amashyamba ashaje cyane ku buryo inyigo twakoze mbere y’uko hasazurwa ayo mashyamba, inyigo twakoze twasanze nibura kuri Hegitari havaho amasiteri ari hagati ya 30-50. Naho ubundi amashyamba afashwe neza kuri Hegitari havaho amasiteri ari hagati ya 200- 300”.

Yongeyeho ko abaturage babanza kuganirizwa kuko mu ntangiriro bo baba bumva icyo baterera amashyamba ari inkwi, amakara mu gihe umushinga wo ugamije ko amashyamba yabaha umusaruro mwiza.
Ati: “Twatangiriye mu Murenge wa Rushaki aho abaturage batabyumva neza,[…] twarabanje turabaganiriza, tubakoresha ingendoshuri bagera aho gusazura amashyamba barabyumva neza, hanyuma banihitiramo ubwoko bw’ibiti byo gutera aha hari inturusu yitwa salinya, mayideni na mikorokorisi akaba ari amoko y’ibiti byihanganira imihindagurikire y’ibihe kandi iberanye n’Akarere ka Gicumbi. Ubu tumaze gusazura amashyamba kuri Hegitari 1107.”
Nyirandorimana Josephine, utuye mu Murenge wa Kageyo, Akagari ka Gihembe, mu Mudugudu wa Munini yavuze ko aari umwe mu basazuriwe ishyamba.

Ati: “Ahantu mfite ishyamba ni ahantu hacuramye habi, imvura yaragwaga igakushyura ikarenza epfo mu kibaya, hagakura uduti tubi tutari dushimishije. ariko nyuma baje gusazura amashyamba, turebye ukuntu bateye bagatera ibiti byiza bitandukanye noneho bacamo imiringoti ifata amazi, urebye ukuntu ibiti birimo gukura, dufite icyizere ko tuzabona umusaruro mwiza”.
Yongeyeho ko ubumenyi bahabwa mu mahugurwa n’umushinga Gicumbi itoshye bubafasha kwita ku mashyamba yabo.
Yanavuze ko kandi ubu yizera ko mu gihe rizaba ryeze rizamuha amafaranga aruta ayo yajyaga abona yarigurishaga riteze ngo ritwikwemo amakara aho yajyaga ahabwa amafaranga y’u Rwanda 70,000.
Byashimangiwe na Nsekuye Elysé, utuye mu Kagari ka Mabare, mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Gicumbi, wasazuriwe ishyamba n’Umushinga Green Gicumbi, akaba yizera ko iryo shyamba rizamuha umusaruro mwiza kuruta mbere.
Ati: ‘‘Turebye ku bwiza ibiti bifite, tuzagira umusaruro kuruta uko mbere twawubonaga. Twateraga ibiti mu kajagari, tukabisarura biteze”.
Rurangwa yasobanuye ibyiza byo gusazura amashyamba no kuyitaho agasarurwa yeze neza kuko ari bwo agira icyo yinjiriza ba nyirayo.
Yagize ati: “Igiti kiba cyeze neza igihe gishobora gukorwamo ipoto, kigurwa amadolari 100, ni ukuvuga asaga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.
Amashyamba ari mu gihugu 70% by’ayo ni ay’abaturage, naho 30% ni aya Leta.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bushima ko abaturage bagiye bahindura imyumvire, bakitabira gusazura amashyamba no kuyitaho ku buryo imisozi itoshye kandi isuri itagikushumura imisozi.
