Mu mpera z’icyumweru gishize abahanga mu gukora porogaramu za mudasobwa n’abahagarariye ibigo by’ikoranabuhanga bigitangira bagaragaje ubuhanga budasanzwe ubwo hamurikwaga ikoranabuhanga rya mbere ryumva amajwi y’Ikinyarwanda.
Abo bahanga bahuriye mu nama yateguwe hagamijwe guhuriza hamwe ubushobozi bwabo mu guhanga udushya dutandukanye bakoresheje ‘software’ nshya ya Mozilla yakira amajwi y’Ikinyarwanda, yiswe “Kinyarwanda DeepSpeech RESTful API”.
Abitabiriye bahuriye mu matsinda 10 yamaze igihe cyabo kinini cyo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bahanga udushya dutandukanye twa application zakira ikoranabuhanga ry’amajwi, amatsinda yahize ayandi ahabwa ibihembo by’amafaranga.
Ikoranabuhanga rya Kasuku ni ryo ryaje ku mwanya wa mbere muri ayo marushanwa nyuma yo guhanga application izafasha Abanyarwanda kugera kuri serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga zirimo iza Leta, iz’ubucuruzi n’izindi bitabasabye kwandika ahubwo ari ukuvuga gusa ibyo bakeneye bikikora.
Iryo koranabuhanga ryabahesheje igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (amadolari y’Amerika 1,000).
Agashya kabaye aka kabiri ni akiswe UbufashaAI, ikaba ari application igamije kunoza serivisi zitangirwa kuri murandasi aho rizajya rituma ibigo bibasha guha abakiliya babyo nomero mu buryo bworoshye kugira ngo babashe kuba bahamagara bakeneye gusobanuza cyangwa hari ibindi bifuza kubaza.
Abakoze iryo koranabuhanga begukanye igihembo cy’amadolari y’Amerika 800, amafaranga y’u Rwanda asaga 800,000.

Ikoranabuhanga ryaje ku mwanya wa gatatu ryiswe Ihugure, ikaba ari application izajya ifasha abaturage kubona amakuru y’ubutabera n’ubujyanama kuri murandasi bakoresheje amajwi yabo y’Ikinyarwanda iryo koranabuhanga rikayahinduramo ubutumwa bwanditswe buhita busubizwa n’inzego bireba.
Abakoze iryo koranabuhanga na bo begukanye amadolari y’Amerika 700 asaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700.
Abegukanye ibihembo biyemeje gukomeza kunoza udushya bahanze mbere y’uko badushyira hanze kugira ngo Abanyarwanda n’abandi bose bakoresha Ikinyarwanda batangire kurikoresha.
Iryo huriro ryahuzaga abahanga mu by’ikoranabuhanga bakirimo kwiyubaka yari igamije guhanga udushya bifashishije “Kinyarwanda DeepSpeech RESTful API”, icyo gikorwa kikaba cyarateguwe na Ikigo Mozilla cyubatse izina rikomeye mu by’ikoranabuhanga, ku bufatanye n’ Umuryango Mpuzamahanga wita ku Iterambere w’Abadage (GIZ) n’Ikigo Digital Umuganda kigira uruhare mu iterambere ry’ubumenyi mu bya mudasobwa.
Iri koranabuhanga ryakozwe ku bufatanye na Digital Umuganda, ryakozwe hashingiwe ku majwi atandukanye y’Ikinyarwanda yakusanyijwe mu bikorwa byo kumenyereza sisitemu za mudasobwa kumva no gusobanura urwo rurimi hadashingiwe ku gutegurira mudasobwa kwakira amakuru runaka ahubwo hashingiwe ku makuru asa akusanywa kuri mudasobwa zitandukanye hifashishijwe ihuzanzira rya internet.
Ronald Kayonga, umwe mu bahanze agashya ka Ihugure kaje ku mwanya wa gatatu, yagize ati: “Nanejejwe no kwitabira iri huriro kandi nashimishijwe n’ibyo nabonye ahazaza hadutegurira. Niteguye gukomeza kugira uruhare mu kunoza application ya Ihugure.
Umuyobozi ushinzwe guhuza abaturage n’Ikoranabuhanga ry’Amajwi rya Mozilla mu Rwanda Remy Muhire, yavuze ko iri huriro ry’iminsi ibiri ryari amahirwe akomeye ku banyarwanda yo kugaragaza ibyo bashobye mu guhanga porogaramu za mudasobwa zifasha mu kunoza uburyo abantu bakorana n’imashini ndetse n’ikoranabuhanga riyobowe n’ubuhanga bwa mudasobwa ribafasha gukoresha amajwi y’Ikinyarwanda.
Yagize ati: “Ikoranabuhanga ryakira amajwi rifite agaciro nk’ako kwandika kuri mudasobwa. Twiteguye gukomeza kubona porogaramu nshya zikoresha software yakira amajwi mu kurushaho korohereza abantu kubona serivisi zinyuranye mu nzego za Leta n’iz’abikorera.”
Kwifashisha iri koranabuhanga bishobora gufasha benshi kubona serivisi byihuse nko gutumiza taxi cyangwa moto, gutumiza ibyo kurya, kwaka serivisi za Leta bitagusabye gufata umwanya wo kwandika, kubona ubufasha mu butabera n’ubutabazi bwihuse n’ibindi.
