09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Gasabo: Afungiye guha 70,000 Frw umupolisi wasanze adatanga fagitire

19 January 2023 - 05:56
Gasabo: Afungiye guha 70,000 Frw umupolisi wasanze adatanga fagitire
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo, ku wa Kabiri taliki ya 17 Mutarama, yafashe uwitwa Niyonsaba Elias ufite imyaka 44 y’amavuko, ukekwaho gutanga ruswa y’ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda,  ayiha umupolisi ubwo yari afatiwe mu cyuho agurisha imbaho adatanze inyemezabwishyu ya EBM.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissionner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko yafatiwe mu bikorwa Polisi imaze iminsi ikora ifatanyije n’izindi nzego zishizwe imisoro byo kureba abacuruzi badakoresha imashini ya EBM mu gutanga inyemezabwishyu.

Yagize ati: “Ku wa Kabiri, ubwo hagenzurwaga abacuruzi badakoresha imashini ya EBM mu gutanga inyemezabwishyu ni bwo Niyonsaba yafatiwe mu Murenge wa Jali, aho yacururizaga imbaho amaze kugurisha iz’amafaranga y’u Rwanda bihumbi 56 bitagira inyemezabwishyu.”

Yakomeje agira ati: “Yabajijwe impamvu adakoresha imashini ya EBM mu gutanga inyemezabwishyu, avuga ko ntayo agira, icyakora yemera ko ari mu makosa, ari na ko akora mu mufuka akuramo ibihumbi 70 Frw ayahereza umupolisi ngo amubabarire, na we ahita abimenyesha bagenzi be bamuta muri yombi.”

CP Kabera avuga ko uyu Niyonsaba yakoze ibyaha bibiri agiye gukurikiranwaho mu mategeko birimo icyo kunyereza imisoro no kugerageza gutanga ruswa.

Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu byaha bya ruswa kuko bibateza igihombo no gufungwa ndetse n’ubukungu bw’igihugu bukahadindirira.

Yaboneyeho kugira inama abakora ubucuruzi kubahiriza amabwiriza basabwa bakirinda kunyereza imisoro, abibutsa ko badakwiye kubaho bacungana n’inzego zibabaza impamvu badakoresha inyemezabwishyu zigezweho za EBM, bakirinda ingaruka bibagiraho iyo bafashwe, ahubwo bakihatira gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu binyujijwe mu musoro.

Niyonsaba n’amafaranga yafatanywe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.