Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo, ku wa Kabiri taliki ya 17 Mutarama, yafashe uwitwa Niyonsaba Elias ufite imyaka 44 y’amavuko, ukekwaho gutanga ruswa y’ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda, ayiha umupolisi ubwo yari afatiwe mu cyuho agurisha imbaho adatanze inyemezabwishyu ya EBM.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissionner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko yafatiwe mu bikorwa Polisi imaze iminsi ikora ifatanyije n’izindi nzego zishizwe imisoro byo kureba abacuruzi badakoresha imashini ya EBM mu gutanga inyemezabwishyu.
Yagize ati: “Ku wa Kabiri, ubwo hagenzurwaga abacuruzi badakoresha imashini ya EBM mu gutanga inyemezabwishyu ni bwo Niyonsaba yafatiwe mu Murenge wa Jali, aho yacururizaga imbaho amaze kugurisha iz’amafaranga y’u Rwanda bihumbi 56 bitagira inyemezabwishyu.”
Yakomeje agira ati: “Yabajijwe impamvu adakoresha imashini ya EBM mu gutanga inyemezabwishyu, avuga ko ntayo agira, icyakora yemera ko ari mu makosa, ari na ko akora mu mufuka akuramo ibihumbi 70 Frw ayahereza umupolisi ngo amubabarire, na we ahita abimenyesha bagenzi be bamuta muri yombi.”
CP Kabera avuga ko uyu Niyonsaba yakoze ibyaha bibiri agiye gukurikiranwaho mu mategeko birimo icyo kunyereza imisoro no kugerageza gutanga ruswa.
Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu byaha bya ruswa kuko bibateza igihombo no gufungwa ndetse n’ubukungu bw’igihugu bukahadindirira.
Yaboneyeho kugira inama abakora ubucuruzi kubahiriza amabwiriza basabwa bakirinda kunyereza imisoro, abibutsa ko badakwiye kubaho bacungana n’inzego zibabaza impamvu badakoresha inyemezabwishyu zigezweho za EBM, bakirinda ingaruka bibagiraho iyo bafashwe, ahubwo bakihatira gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu binyujijwe mu musoro.
Niyonsaba n’amafaranga yafatanywe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho.
Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).