Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary, yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rugera kuri 500 rwo mu Karere ka Burera, urusaba kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri aka karere anasaba abayobozi bako kurushaho kurwegera, bakarufasha muri iyo gahunda, rukanatekerezwaho mu mishinga minini ikorerwa mu Karere itanga imirimo.
Uretse amahirwe uru rubyiruko ruhagarariye urundi rwagaragarijwe ashingiye ku kuba aka karere kabereye ubukerarugendo, kuba gafite ubutaka bwera, hakorerwa ubworozi n’ubucuruzi, Minisitiri Mbabazi yanavuze ko rufite n’andi ashingiye ku buzima bwarwo, Igihugu gitekanye kandi gifite ubuyobozi bwiza, ibikorwa remezo binyuranye, uburezi n’ibindi.
Ikindi rusabwa ni ukugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Ati: “Kugira ngo igihugu gitere imbere mugomba kubigiramo uruhare rufatika kandi ko ibyo bibasaba kuba mufite ubuzima bwiza”.
Yabwiye urubyiruko kandi ko rugomba kugira intego kandi rukazikomeraho, rukirinda kugendera mu bigare biruganisha mu nzira mbi, arusaba kurinda ubuzima bwarwo rwirinda ibyo ari byo byose byarwangiza birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gutwara inda imburagihe n’izindi ngeso mbi.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Mbabazi Rosemary yasuye ibikorwa bitandukanye birimo Burera Youth Community ikora ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ibidukikije, ikanabyaza umusaruro ikigo giherereye mu Murenge wa Rugarama gifasha urubyiruko kwihugura mu ikoranabuhanga, guhanga imirimo ndetse rumwe mu rubyiruko rwigishijwe rugahabwa akazi.
Yasuye n’ imwe mu mishinga y’urubyiruko; rwiyemezamirimo Kayitesi Clarisse ufite ikigo cy’ubucuruzi “SAGA BLESSING LTD” gikora ifu y’ibigori ya kawunga.
Kayitesi yavuze ko yihangiye uyu murimo nyuma yo gusoza Kaminuza muri 2015, ubu uruganda rwe rufite ubushobozi bwo gukora toni 4,5 za kawunga ku munsi. Yabashije guha akazi abakozi basaga 30 biganjemo urubyiruko.
Hanasuwe Nshimiyimana Alexandre ufite ikigo “Sanit Wing Ltd” gikora amavuta muri avoka, we yavuze ko ubu ageze ku rwego rwo guha akazi abantu 27 biganjemo urubyiruko.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary ari muri gahunda yo gusura ibikorwa by’iterambere ry’urubyiruko hirya no hino mu Gihugu, kuganira ku mahirwe rufite, imbogamizi ruhura na zo n’uburyo zashakirwa umuti.




Mubyukuri urebye muri burera amahirwe nimake bicyo bikaba imbogamizi kurubyuruko iyo urebye ibicebyicaraho birakabijepe hononeho nakarusho