09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Perezida Tshisekedi aranengwa ko yongeye kunegura u Rwanda

20 January 2023 - 13:12
Perezida Tshisekedi aranengwa ko yongeye kunegura u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

“Nta kibazo na kimwe muri RDC Perezida Tshisekedi atagereka ku Rwanda.” Ni amagambo y’Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, nyuma y’ijambo rya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo wavuze ko “ikibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari cyitwa u Rwanda.”

Abantu batandukanye bakomeje gukwirakwiza iryo jambo ku mbuga nkoranyambaga banenga uburyo igisubizo Thsikekedi yatanze biganiro byabereye i Davos mu Busuwisi, mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu (WEF) cyahushije intego.

Mu gihe Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo (RDB), yifuzaga kumenya impamvu Guverinoma ya RDC itubahiriza amasezerano ya Luanda agamije gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke n’ubwicanyi mu Burasirazuba bwa Congo, Tshisekedi we ntiyigeze ashaka kubikomozaho.

Aho gusubiza ikibazo uko yakibajiwe, yavuze ko inyeshyamba za M23 zitava mu bice zafashe nubwo zimaze kurekura ibice bitandukanye birimo Kibumba, n’Ikigo cya Gisirikare cya Rubangabo zikahasigira Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Tshisekedi yavuze ko, izo nyeshyamba zijijisha ko zivuye mu bice zari zarigaruriye ariko zikongera gushaka uburyo bwo kubigarukamo. Yongeye kuvuga ko izo nyeshyamba zikora ibyo byose zishyigikiwe n’umwe mu baturanyi icyenda ba RDC, ari we u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yatangarije Bloomberg ko gushinja u Rwanda kuba intandaro y’ibibazo bya RDC atari byo bizazana umuti bakeneye, asaba ubuyobozi bw’icyo gihugu kureka gutera ingabo mu bitugu imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’inkoramaraso wa FDLR.

Yagize ati: “Ahubwo ikizazahura iterambere ry’ubukungu muri aka Karere ni uko RDC yahagarika inkunga igenera imitwe yitwaje intwaro itemewe isaga 130, harimo n’uw’Abajenosideri wa FDLR, no kwemerera impunzi z’Abanyekongo gutahuka mu mahoro.”

Mu mpera z’umwaka ushize Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na we yongeye gushimangira ko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC kitaremwe n’u Rwanda kandi atari n’ikibazo cyarwo, ahubwo ari icya Congo kandi ari na bo bakeneye kugikemura.

Perezida Kagame yavuze uburyo atungurwa no kubona yaba Guverinoma ya RDC n’Umuryango Mpuzamahanga bakomeje guhunga ibibazo shingiro by’umutekano muke muri iki gihugu cy’abaturanyi, ahubwo bakihutira kuvuga ko ikibazo ari u Rwanda na rwo rubangamiwe n’uko kudakemura ibibazo bya RDC birugiraho ingaruka.

Muri Nzeri na bwo Perezida Kagame yihanije Perezida Tshisekedi imbere y’Inteko Rusange ya Loni, amwibutsa ko kwitana bamwana atari wo muti w’ibibazo RDC ihanganye na byo, ahubwo igikenewe ari ukureba impamvu shingiro z’ibibazo bihari akaba ari zo zishakirwa umuti urambye.

Guverinoma ya RDC yatangiye kuzahura umubano n’u Rwanda Perezida Tshisekedi agiye ku buyobozi, ndetse ibihugu byombi bitangiza ubufatanye bugamije iterambere mu nyungu z’abaturage bo ku mpande zombi.

Mu mwaka wa 2021, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’ishoramari, arimo ayo kohereza zahabu yacukuwe muri RDC igatunganyirizwa mu Rwanda, ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere n’ayandi atandukanye.

Ibintu byaje guhindura isura guhera muri Gicurasi 2022, ubwo RDC yashinjaga u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 zigizwe n’Abanyekongo bavuga ko barambiwe akarengane  gakomeje gukorerwa abavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bicwa n’inyeshyamba zishyigikiwe na Leta zirimo na FDLR.

Ntibyatinze umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi, Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC arahambirizwa, ndetse n’amasezerano y’ubutwererane ibihugu byombi byasinyanye arahagarara.

Nubwo Tshisekedi akomeza gushinja u Rwanda kuba intandaro y’ibibazo by’umutekano muke muri RDC, icyo gihugu gifite amateka maremare ashingiye ku miyoborere mibi.

Impuguke mu bya Politiki zivuga ko kimwe mu bituma ako gace kibasirwa n’ibibazo by’urudaca, harimo n’imitwe yitwaje intwaro ivuka umusubirizo, ari ukubera umutungo kamere gafite bikenewe n’abakomeye ku Isi.

Bivugwa ko mu bibazo bya RDC ari ho haboneka amahirwe yo gucukura amabuye y’agaciro no gutunda imitungo kamere y’icyo gihugu, ariko byose bigahabwa urwaho n’imiyoborere idaha agaciro kubaka inzego zikomeye zigamije gukemura ibibazo zihereye mu mizi yabyo.  

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.