Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rwahisemo kurwanya iterabwoba no gutanga umusanzu warwo mu kongera kwiyubaka kw’ahantu hazahajwe n’intambara ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Nama y’Afurika yiga ku mahoro yabereye i Nouakchott mu Murwa Mukuru wa Mauritania kuva ku wa Kabiri taliki ya 17 kugeza kuri uyu wa Kane taliki ya 19 Mutarama 2023.
Iyo nama ibaye ku nshuro ya gatatu, ihurije hamwe Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abahagarariye Idini ya Islam n’imiryango ishingiye ku myemerere, sosiyete sivile, abahagarariye amashami y’Umuryango w’Abibumbye, abashakashatsi, abarimu muri kaminuza n’abandi.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko amahoro ari yo nkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, ashimangira ko imiyoborere mibi ari yo ntandaro yo gutembanwa k’umutekano.
Yagaragaje ko igihe u Rwanda rwatangiraga urugendo rw’iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaka inzego zikomeye no kugarura ubumwe n’icyizere hagati y’Abanyarwanda byari yo ntego y’ibanze.
Yagize ati: “Ibyo byatwubakiye umusingi ukomeye w’uburumbuke n’amahoro birambye. Ariko nanone, kubungabunga amahoro ntibikorwa n’umuntu umwe. Iterabwoba n’urugomo rw’ubuhezanguni bikomeje kwambukiranya imipaka ku muvuduko munini cyane, bigateza ibibazo abatuye mu bice bitandukanye by’Isi. Afurika na yo ntiyasigaye.”
Aha ni ho yahereye ashimangira ko u Rwanda rwafashe umwanzuro wo guhitamo gutanga umusanzu warwo mu kurwanya iterabwoba no kongera kwiyubaka kw’ibihugu byazahajwe n’intambara.
Guhera mu mwaka wa 2004 kugeza uyu munsi, u Rwanda rumaze kohereza mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye abasirikare, abapolisi, abacungagereza, impuguke n’abajyanama mu by’umutekano basaga 45,000.
Uyu munsi, u Rwanda rufite abasirikare, abapolisi, impuguke n’abajyanama barenga 5,000 mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santarafurika (MINUSCA), UNMISS (Sudani y’Epfo) n’Intara ya Abei (UNISFA).
U Rwanda nanone rufite abasirikare rwagiye rwohereza mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu bihugu nka Mozambique imaze kwakira abakabakaba 3,000 ndetse na Repubulika ya Santarafurika yohererejwe abarenga 300 mu gihe cy’amatora, aho yari ikeneye ubufasha bwihariye bwo kuburizamo umugambi w’inyeshyamba zari zishyigikiwe na François Bozizé.
Yakomeje agira ati: “Tuba mu Isi yahindutse nk’Umudugudu yarushijeho no kwihuza. Gusa nta gisubizo na kimwe gishobora gukemura ibibazo by’ahantu hose, kuko bijyana n’imiterere n’amateka y’aho bibera.”
Yakomeje agaragaza ko Inama y’Afurika yiga ku mahoro itanga amahirwe yo gushimangira ubutwererane n’ubufatanye hagati y’ibihugu by’Afurika n’inzego zitandukanye, mu rugendo rwo kubaka amahoro n’umutekano birambye.
Ati: “Icyo Afurika ikeneye kurusha ibindi ni ubushake bwa Politiki bwo guhuriza hamwe imbaraga zo guhangana n’impamvu shingiro. Mu gihe dufite amahoro n’umutekano, dushobora guhangana n’izindi ngorane zirimo imihindagurikire y’ikirere, ibibazo by’ubwimukira, umutekano muke w’ibiribwa n’ibindi, bigatuma Afurika irushaho kubaka ubudahangarwa ku ngorane z’ahazaza.”
Yavuze ko abakuru bariho ubu bafitiye umwenda urubyiruko wo kurusigira umugabane utekanye kandi wubatse ubudahangarwa mu nzego zinyuranye. Ati: “Ikibazo kiracyari igihe tuzashyira ku ruhande ibidutandukanya, tukumvikana, tugakorana nk’abafatanyabikorwa bangana.”
Isanganyamatsiko y’iyo nama ishingiye ku murongo wo muri Korowani (Sura) ugira uti “Mwese Mwinjire mu Mahoro” (2:208). Ni inama yatangijwe bwa mbere muri Mutarama 2020 ku bufatanye bwa Guverinoma ya Mauritania n’Ihuriro ry’Amahoro rya Abu Dhabi.

