09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

UK: Abimukira badashaka koherezwa mu Rwanda bemerewe kujurira

18 January 2023 - 10:00
UK: Abimukira badashaka koherezwa mu Rwanda bemerewe kujurira
Share on FacebookShare on Twitter

Abimukira bategereje koherezwa mu Rwanda by’agateganyo na Guverinoma y’u Bwongereza hamwe n’imiryango ibatera inkunga, bemerewe kujuririra mu Rukiko rw’Ubujurire ibyifuzo byabo by’uko iyo gahunda yahagarikwa kuko bayibonamo akarengane.

Icyo cyemezo cyafashwe na Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire Clive Buckland Lewis ndetse n’Umucamanza Jonathan Mark Swift, nyuma yo kwakira ibirego binyuranye by’abifuza kujuririra icyemezo cyo koherezwa mu Rwanda ndetse n’imiryango nterankunga ifasha abimukira.

Italiki yo kwitaba urukiko ntiyatangajwe, ndetse n’Urukiko rw’Ubujurire rushobora gusabwa kugenzura n’izindi ngingo zitari zemerewe kujuririrwaho.

Icyemezo cyatangajwe ku wa Kabiri mu gihe mu kwezi gushize k’Ukuboza 2022, Urukiko Rukuru rwari rwanzuye ko icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyubahirije amategeko.

Kuba hari abemerewe kujurira, bivuze ko iyi gahunda yagombaga gutangirana n’ukwezi kwa Mata 2022 ikomeza kudindira mu gihe abimukira bakomeje kwisuka ku bwinshi.

Imibare y’abimukira binjiye mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemere bikubye inshuro zikabakaba ebyiri, aho mu mwaka ushize bageze ku 45,756 mu gihe mu mwaka wa 2021 bageraga ku 28,000.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza Suella Braverman, yavuze ko atazatezuka ku guharanira ko amasezerano igihugu cye cyasinyanye n’u Rwanda ashyirwa mu bikorwa, cyane ko ari yo nzira rukumbi ihari yo guhangana n’ibibazo by’abimukira banyura mu nzira zitemewe ndetse n’ubucuruzi bwavutse bugamije kubanyunyuza imitsi.

Binyuze muri ayo masezerano, u Rwanda rwemeye kandi runakora imyiteguro ihagije yo kwakira abo bimukira binjira muri UK binyuranyije n’amategeko, banyuze mu mazi y’ahitwa Channel cyangwa bakinjizwa mu makontineri.

Koherezwa mu Rwanda bivuze kubacungira umutekano, kubona ubuzima bw’agaciro buruta ubwo babamo, baciyemo ndetse n’ubushaririye bwabakiriye bageze i Burayi.

Guverinoma y’u Bwongereza yiyemeje gutanga miliyoni 140 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 162, yo kubafasha mu mibereho igihe bazaba bakandagiye i Kigali aho bazaba bafite uburenganzira busesuye bwo kuba bahitamo gutura mu Rwanda cyangwa bagafashwa gusubira iwabo mu gihe ubusabe bwabo bwaba butemewe.

Ku wa Mbere, ni bwo Abacamanza b’urukiko rw’Ubujurire mu Bwongereza bavuze ko bemeye ubujurire kuko abimukira 11 bifuza kumenya uburyo umutekano wabo uzaba wizewe n’uko bazaba bafashwe neza bageze mu Rwanda cyane ko hari abagifite ingingimira z’imibereho yabo bagarutse muri Afurika bavuyemo bahunga.

Urukiko rw’Ubujurire ruvuga ko iryo tsinda ry’abatanze ubujurire rishobora kugaragaza impamvu zifatika zishimangira ko kubohereza mu Rwanda ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe icyo bashaka ari ukurindwa, bityo bakanagaragaza ko ubwo bufatanye bw’ibihugu byombi butubahirije amategeko.

Umuryango Asylum Aid na wo witezweho kugaragara mu rukiko, kuko uvuga ko ufite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko imyanzuro ifatwa na Guverinoma y’u Bwongereza ku bimukira yuzuye akarengane.

Imiryango yindi itatu ari yo  Care4Calais, PCSU,  Detention Action, ntibyayihiriye kujurira kuko ibirego byayo byahise biteshwa agaciro mu kwezi k’Ukuboza gushize, ariko ubu noneho na yo yafunguriwe amarembo yo kuba yajurira.

Abunganizi mu by’amategeko ku ruhande rwa Guverinoma ya UK bo basabye abacamanza kwemerera gusa ubujurire abafite ibirego bifite ishingiro, banemeza ko uru rubanza rushobora no kuzagera no mu rw’Ikirenga nyuma y’aho Urw’ubujurire rumaze gutanga imyanzuro yarwo ntiyishimirwe n’uruhande urwo ari rwo rwose.

Ibyo biobanuye ko uyu mushinga ushobora kuzakomeza kudindira Umwaka wa 2023 wose, kandi uko nta gikorwa ni ko umubare w’abimukira urushaho kwiyongera cyane.

U Rwanda ruracyategeye amaboko abo bimukira bahura n’urusobe rw’ibibazo mu gihe abenshi ari Abanyafurika babuze amahirwe mu bihugu byabo, imyiteguro ikaba yaratangiye kunozwa y’uburyo barushaho kubona amahirwe abahindurira ubuzima bitabasabye gutekereza gushyira ubuzima bwabo mu kaga bambuka inyanja ya Mediterranee.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.