Umuryango FPR Inkotanyi umaze imyaka 35 ubonye izuba. Ibyo waharaniye byinshi byagezweho, ibitaragerwaho icyerekezo 2050 kiduhishiye byinshi.
Kugira ngo Umuryango FPR Inkotanyi uvuke, hari ibibazo wabonaga biri mu gihugu kandi bigomba gukemuka nkuko Kalinamaryo Theogene aherutse kubitangariza Imvaho Nshya.
Ku wa 25 Ukuboza 1987 habaye inama ya RANU (Rwandese Alliance for National Unity) ifatirwamo imyanzuro ikomeye irimo n’Ivuka ry’Umuryango FPR Inkotanyi.
RANU yaje guhinduka FPR Inkotanyi yo yari yaravutse mu 1979 bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda babaga i Nairobi muri Kenya.
Kugeza ubu Umuryango FPR-Inkotanyi uracyakomeye ku ntego-remezo zawo zirimo kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, kubumbatira ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu, kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi, kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’igihugu, guca umuco wa Ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’igihugu n’izindi ngeso zijyanye nabyo.
Kuzamura imibereho myiza y’abaturage, guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi, guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Mu gika cya kabiri cy’ijambo ry’ibanze ry’imigambi/Manifesto ya FPR mu 2017-2024, Perezida Kagame Paul yibutsa ko ‘Kuva Umuryango FPR Inkotanyi wabaho, waharaniye kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza demokarasi mu Rwanda no guharanira Amajyambere y’Abanyarwanda bose’.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 Umuryango FPR umaze uvutse, hirya no hino mu gihugu abanyamuryango bari mu bikorwa bijyanye no kwizihiza isabukuru ya FPR Inkotanyi.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu ntangiro z’ukwezi kwa Mutarama 2023 basuye abamugariye ku rugamba batuye mu Murenge wa Masaka.
Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, Umutesi Solange, ashimangira ko gusura abamugariye ku rugamba ari kimwe mu bikorwa byo kwitegura isabukuru y’imyaka 35.

Yagize ati: “Kubohora igihugu byasabye ibitambo, mu kubizirikana nk’abanyamuryango ba FPR twiyemeza kutazata uruti.
Hamwe no kubakira ku ndangagaciro zaranze Inkotanyi, twiyemeza ko imyaka 35 n’indi 35 inshuro 35, twifuza ko Umuryango FPR Inkotanyi waba ugihari.
Kugira ngo uzabe ugihari nuko twakomeza guharanira gukora neza, umuryango tukawukundisha n’abandi”.
Lt (Rtd) Ngendanumwe Austin utuye mu mudugudu w’ingabo zamugariye ku rugamba mu Murenge wa Masaka, avuga ko RPA na RPF Inkotanyi babaga bari kumwe ku rugamba nkuko urutsinga rutwara umuriro n’urundi rurwunganira bigendana.
Ati: “Abanyamuryango ba FPR, ni abantu bacu”.
Ahamya ko yamugaye bamaze gufata Umujyi wa Kigali ariko ko umwuka w’ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho na we umuhumurira nubwo afite ubumuga bwo kutabona.
Akomeza avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi yasanze ari umuryango w’Imana. Ati “Muri Bibiliya ntiwaburamo ubumwe, ubutabera n’ibindi, iyo ni yo FPR Inkotanyi.
Twebwe abamugariye ku rugamba ntabwo twigeze duheranwa n’agahinda, kuba turiho si uko twarushije abandi gukwepa amasasu […]”.
Cpt (Rtd) Rutayisire Augustin na we wamugariye ku rugamba, yahamirije Imvaho Nshya ko Umuryango FPR Inkotanyi wavutse ari umusirikare mu ngabo za Uganda.
Yishimira ko yabonye igihugu akaba afite umuryango, yongeraho ko yishimira uburyo Leta yamwitayeho ikamutuza ahantu heza.
Ati: “Ku bwanjye niyo napfa uyu munsi, nakumva nta ntimba mfite ku mutima, igihugu turagifite nubwo tutabona ariko turusha abareba kuba kiryoshye”.
Gen Bagabo John Komiseri uhagarariye Umujyi wa Kigali muri RDRC, avuga ko abasirikare beza ari ababanje gutozwa n’Umuryango wa RPF Inkotanyi.
Avuga k’umutekano, yagize ati “Dukurikije imbaraga z’Umuryango, ntabwo ari ibintu byoroshye kuba waza guteza umutekano muke muri iki gihugu”.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bageneye ibiseke ingabo zamugariye ku rugamba bifite agaciro k’asaga miliyoni enye, ndetse banashimira umurinzi w’igihango wahishe Abatutsi 7 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


