09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Gusenga ubwabyo ntibihagije – Perezida Kagame (Amafoto)

16 January 2023 - 09:50
Gusenga ubwabyo ntibihagije – Perezida Kagame (Amafoto)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko gusenga no gushima Imana ari ibintu byiza kandi by’agaciro gakomeye, ariko ashimangira ko byo ubwabyo bidahagije mu gihe bitagendana n’imico ihindutse ndetse n’imibereho ifite intego.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku Cyumweru taliki ya 15 Mutarama 2022, mu muhango wo gusabira Igihugu wabereye i Kigali, aho yashimangiye ko gusenga bikwiye kuba byibutsa buri wese inshingano ze nk’umuntu n’icyo ari cyo muri iyi Isi.

Mu ijambo ryamaze igice cy’isaha kirenga, Perezida Kagame yagize ati: “Muri uko gusenga rero, bimwe muri ibyo nibwira ko ari bo dukwiriye kuba twibuka, kandi buri muntu wese afite uko yasenga kuko nta buryo bumwe bwo gusenga, nta buryo bumwe bwo gushima. Ubu nanjye mubona, nubwo mutambona mu misa buri cyumweru, ntibivuze ko wowe ujyayo buri munsi ufite icyo undusha, nta na busa. Ubwo ni uburyo bwawe nanjye mfite ubwanjye.

Icya ngombwa ni uko tuba twabonye wa mwanya aho tuwubonera aho ari ho hose tugasenga, tugashima, tugakunda, tukabana. Ikindi ni uko gusenga, ntibihagije ubwabyo. Bikwiye guhuzwa n’ibyo wizera, ibyo wifuza kuba byo, bikwiye guhuzwa n’impamvu yo kubaho.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko isengesho rikwiriye ari irifite intego kuko buri wese akora ikintu afite icyo ashaka kugeraho kimufitiye akamaro, kikakagirira n’abamukikije muri rusange.

Yakomeje agira ati: “Impamvu navuze ngo isengesho ubwaryo ntirihagije, ni ukuvuga ngo dushaka kugera kuki? Mu bikorwa byacu, mu myumvire yacu no mu kuntu dutandukanye uko ari ko kose, ariko dufite n’ikiduhuza. Ni ukuvuga rero ngo hari imico, imyifatire, hari imyumvire, bitugomba kandi bigomba kutugaragaraho.”

Yakebuye abayobozi bakora ibihabanye n’ibikwiye bashishikariza abo bayobora, agaragaza ko bidakwiye ko abaturage babona Umuyobozi nk’udakwiriye kuba abayobora kubera ibyo akora binyuranye n’ibyo yakabaye akora.

Yabasabye kwikorera umutwaro w’inshingano bemeye gukora ibiganisha ku cyerekezo runaka, ati: “Mu by’ukuri izo ni inshingano za buri wese. Mu buryo bwawe, ku rwego uriho, aho uri, ugomba kugerageza. Ukwiye kuba Umuyobozi uva ku rwego runaka akagera ku rundi rwego. Sinkwiye kuba ndihano mbabwira ibintu byinshi, maze bamwe muri mwe cyangwa mwese bagatangira kwibaza ese uyu ni wa wundi watubwiraga uko dukwiye kuba twifata muri ubu buryo? Ariko ibyo we arimo gukora si byo.”

Yavuze ko  gusenga bikwiye kwerekeza ku ntego yo gushakira Ibibazo bihari ibisubizo no guharanira ubuzima bwiza abantu bifuza kubamo. Ati: “bisigaye ni ugutegura uko tugerayo; abantu bagerayo bate, bitwara bate? Nta muntu umeze nk’undi, nta muntu ufite imbaraga nk’iz’undi, ariko buri wese azana icyo afite, ashoboye, tukagana ha handi twifuza. Kuko ni ko dutekereza, kandi abantu dufite imyumvire itadukanye ariko tugasanga duhuriye ku kintu kimwe, kugira imbaraga iri sengesho rigamije.”

“Twese turi bato”

Perezida Kagame yaboneyeho gutanga isomo ryakoze ku mitima ya benshi, ahereye ku isanzure ririmo miliyari na miliyari z’imibumbe, inyenyeri n’ibindi biremwa, ari na ho umuntu abariza mu Isi igaragara nk’ururo muri iyo sanzure.

Yasabye abamukurikiye kureba ururo rufashwe n’umuntu umwe mu ntoki kugira ngo u Rwanda rwose rururebe, avuga ko uko ari ko Isi Imanitse hagati y’inyenyeri n’indi mibumbe nk’uko bigaragazwa n’abahanga mu bya Siyansi ihanitse.

Yahereye aho agaragaza ko nta muntu wari ukwiye kwiremereza, ati: “Urebe Isi imanitse ahantu nk’ururo, hanyuma wibaze uti none se njye wicaye aha muri iki cyumba ubwo noneho umuntu akubona ate, akubara ate? Isi yose yabaye nto, u Rwanda rwabaye ruto, hanyuma se wowe? Ibyo ni byo byaguha kumva birenze, ukavuga uti ariko ubundi turi iki? Tuva he, tujya he? Ibyo se ntibyatuma ubwabyo witonda ugacisha make?

Kenshi, iyo njya mbaza rimwe na rimwe abantu, urabizi ku Isi hano. Hari abantu bibagirwa ibyo nasobanuraga, bagenda bakubita igituza bavuga ko ari ibitangaza. N’ibihugu ubwabyo kuri iyi Si, ari n’ababiyobora ni bato nk’uko navugaga.”

Aya masengesho yitabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye, abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere ndetse n’abayobozi mu nzego zinyuranye.

Ni amasengesho yitabiriwe kandi n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Botswana, Congo Brazzaville, Gabon, u Budage (Germany), Ghana, Kenya, Uganda, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na Zimbabwe.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.