Muri Gahunda ya Gerayo Amahoro ikomeje hirya no hino mu gihugu, mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba; ACP Innocent Kanyamihigo, yasabye abamotari bo mu Karere ka Nyagatare guhora bubahiriza amategeko y’umuhanda bakabigira umuco ubaranga.
Ni mu kiganiro cyahuriyemo abamotari bagera kuri 250 batuye n’abakorera muri aka karere cyabereye kuri stade y’akarere ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama.
Cyitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Matsiko Gonzague, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye muri ako Karere.
Ubwo yaganirizaga abo bamotari, Umuyobozi w’Akarere wungirije yababwiye ko bakwiye gukunda umwuga bakora kuko ari byo bizabafasha mu iterambere ryabo umunsi ku wundi.
Yagize ati: “Ntabwo wagera ku iterambere udakunze icyo ukora, murasabwa gukunda umwuga wanyu kuko ni na wo uzabafasha kugera ku ntego zanyu mwifuza kugeraho.”
Yunzemo ati: “Kuzigeraho mbere na mbere ni ukurangwa n’imyitwarire myiza, ugashyira imbere umutekano wo mu muhanda kugira ngo ubashe kugera aho ujya amahoro kandi mukagira isuku haba ku mubiri no ku myambaro.”
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba (RPC) Assistant Commissioner of Police (ACP) Innocent Kanyamihigo, yababwiye ko gahunda ya Gerayo Amahoro yaje ije kwibutsa no gufasha umuntu wese ukoresha umuhanda kwirinda impanuka bityo ko kubahiriza amategeko y’umuhanda bikwiye kugirwa umuco.

Yagize ati: “Uyu munsi twahuriye hano ngo twongere tubibutse ko kubahiriza amategeko y’umuhanda bikwiye kuba umuco, mwirinda ya makosa yose mwakoraga mu muhanda arimo gutwara mwanyweye ibisindisha, umuvuduko ukabije, kurira no kugendera mu nzira z’abanyamaguru, kutubahiriza ahagenewe kwambukira abanyamaguru (zebra crossing) n’andi makosa menshi mugenda mukora mu muhanda.”
Yavuze ko bene ayo makosa yose ari yo ateza impanuka zigatwara ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda, abasaba kuyareka bagakora akazi kabo neza badakorera ku jisho bacungana na Polisi.
Ati: “Mukwiye kumva ko kubahiriza amategeko y’umuhanda ari inshingano zanyu za buri munsi, kugira ngo akazi kanyu mukora gakomeze kubateza imbere gateze imbere n’imiryango yanyu.”
Yakomeje abasaba kureka n’ibindi byaha byagiye bigaragara ko babigiramo uruhare nko gutwara Magendu, gutwara ibiyobyabwenge ndetse n’urugomo ahubwo bakaba ba ambasaderi beza ba Polisi, batanga amakuru ku banyabyaha kuko ubifatiwemo bimugiraho ingaruka nko gucibwa amande ndetse no gufungwa bityo bigatuma iterambere yifugaza rihagararira aho.
Rwabagabo Ally Hassan umaze imyaka 27 mu mwuga wo gutwara abantu kuri Moto, yavuze ko bishimiye impanuro bahawe zo kwirinda ibyaha no kubahiriza amategeko y’umuhanda, yizeza ko bagiye kubishyira mu bikorwa maze bakiyubakira igihugu gitekanye kizira ibyaha n’impanuka.
Yakomeje avuga ko hari bamwe mu bamotari bandikirwa kubera kutubahiriza amategeko y’umuhanda biterwa ahanini n’uburangare bikababaza, ariko kandi ko Polisi idahwema kubakangurira uko bakoresha umuhanda bubahiriza amategeko bityo ko uyarenzeho wese agomba kubihanirwa.